RIB yataye muri yombi abakozi 2 b’Akarere ka Nyaruguru

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abakozi 2 bakoraga mu Karere ka Nyaruguru, bakurikiranyweho kunyereza umutungo.
Abo bakozi ni Ndungutse Leon, Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Nyaruguru na Amahe Arthur ushinzwe imibereho myiza muri ako Karere, bombi bakekwaho ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo ndetse no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri.
Uru rwego rwavuze ko bakekwaho kunyereza amafaranga angana 3 308 000 Frw yari agenewe gukurikirana ibikorwa bya VUP mu Mirenge 12 y’Akarere ka Nyaruguru. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB yaburiye abayobozi bafite mu nshingano zo gucunga umutungo wa rubanda kubahiriza ibiteganywa n’amategeko kuko kunyuranya nabyo bigize ibikorwa bihanwa n’amategeko. Ivuga ko idateze kudohoka ku nshingano zo gukurikirana abantu nk’abo.
