Amb Mimosa yashyikirije Umwami wa Luxembourg impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 21, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ambasaderi Munyangaju Aurore Mimosa yashyikirije Umwami wa Luxembourg, Prince Guillaume, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, ku wa Kane tariki ya 20 Werurwe 2025.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rufunguye Ambasade nshya muri Luxembourg izibanda ku guteza imbere ubukungu na Dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Mu myaka yashize, u Rwanda rwahagararirwaga mu Mujyi wa Luxembourg binyuze muri Ambasade yarwo y’i Bruxelles mu Bubiligi.

Ambasaderi Mimosa yahawe guhagarira u Rwanda mu Bwami bwa Luxembourg ku itariki ya 18 Ukwakira 2024 n’Inama y’Abaminisitiri.

Ibihugu by’u Rwanda na Luxembourg byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije iterambere muri Kamena 2024.

U Rwanda na Luxembourg ni ibihugu bisanzwe bibanye neza, ndetse ibihugu byombi byasinyanye amasezeranomu bijyanye no kuzamura umubano w’ibihugu byombi mu bice by’ingenzi nko mu by’ikoranabuhanga, ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga mu by’imari ari ryo bita mu Cyongereza FinTech.

Muri Werurwe 2022, kandi ni bwo Ikigo cy’u Rwanda cy’Isoko ry’imari n’imigabane (RSE), cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’icya Luxembourg.

Munyangaju Aurore Mimosa ni impuguke mu bijyanye n’amabanki n’ubucuruzi. Yabaye Minisitiri wa Siporo kuva ku itariki 5 Ugushingo 2019 kugeza muri Kanama 2024, ariko mbere yo kwinjira muri Guverinoma yakoze imirimo itandukanye irimo ibijyanye n’amabanki, ubucuruzi n’ubwishingizi mu bigo bitandukanye birimo n’ibyo mu Rwanda n’ibyo ku rwego rw’Afurika.

Yigeze kuba ukuriye ishami ry’ubuzima mu kigo cy’ubwishingizi SONARWA ndetse yanayoboye ishami rya African Alliance mu Rwanda, itsinda ry’amabanki y’ishoramari rikorera muri Afurika.

Mu gukorana n’ibirebana n’amabanki akavamo ageze ku rwego rw’umuyobozi ushinzwe umutungo, yagiye mu kigo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane, ahava yerekeza muri EAX, East Africa Commodity Exchange (ikigo gifasha abahinzi-borozi baciriritse kubona inguzanyo no kubahuza n’amasoko abagurira neza).

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 21, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE