Igitaramo cy’ubusizi cyimuriwe i Kiruri

Mu gihe haburaga iminsi mike ngo abakunzi b’ubusizi bitabire igitaramo ngarukakwezi cy’ubusizi, Umusizi Rumaga ugitegura afatanyije n’Ibyanzu yatangaje ko kitakibereye muri Camp Kigali nkuko bisanzwe, kubera ko cyahujwe n’Umunsi Mpuzamahanga w’Ibusizi.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Rumaga yagize ati: “Ntabwo igitaramo cyasubitswe ahubwo twahisemo kucyimurira i Kiruri, aho ubusizi bwatangiriye. Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubsizi mu Rwanda, twahisemo kucyimura nyuma yo kuganira n’ababifite mu nshingano barimo na UNESCO twafatanyije.”
Yongeraho ati: “Kubera ko tugiye i Kiruri byabaye akarusho, igitaramo cyari kuzaba umunsi umwe none ubu kizaba iminsi ibiri, uyu munsi n’ejo.”
Avuga ko impamvu batigeze bataramira abakunzi babo mu kwezi gushize (Gashyantare), nk’uko bari barabasezeranyije ko kizaba ngarukakwezi, ari uko iminsi y’uko kwezi yabaye mike.
Yagize ati: “Amatariki y’ukwezi kwa Kabiri bitewe n’uko icya mbere cyari cyabaye kuri 31 z’ukwa mbere, ubwo muri Gashyantare cyakombaga kuba tariki 31 kandi ntabwo ibaho, dusanga icyo mu kwa Kabiri cyakwimurirwa mu kwa Gatatu, ahubwo tukacyigiza hafi nk’uko twari twabigenje.”
Byari bitegnyijwe ko igitaramo cya Rumaga n’Ibyanzu cyari kuba tariki 21 Werurwe 2025, muri Camp Kigali, kikaba cyimuriwe i Kiruri, mu Karere ka Huye, cyatangiye kuri uyu 20 Werurwe 2025 kigakomeza no ku wa Gatanu.
