Gucukuka kw’amenyo biri mu burwayi bwo mu kanwa buri ku isonga

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC bwo mu 2024, bugaragaza ko 33% bujuje imyaka y’ubukure batoza mu kanwa.

Uburwayi bwo mu kanwa buri ku mwanya wa 5 mu burwayi 20 buri ku isonga mu bwivuzwa cyane ku bitaro.

Bugaragaza ko mu batuye mu bice by’ibyaro abatoza mu kanwa bari ku kigero cya 38% mu gihe mu mujyi ari 11.2%.

Uko kutoza amenyo ni yo  ntandaro y’indwara zo mu kanwa, RBC ivuga ko umuntu yagombye koza mu kanwa nibura inshuro ebyiri ku munsi  kuko kutayoza bishobora gutera  izindi ndwara zitandura zirimo n’umutima.

Irene Bagahirwa, Umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura harimo n’izo ubuzima bwo mu kanwa avuga ko abajya kwivuza izo ndwara abenshi muri bo baba baracukutse abandi barwaye amashinya.

Asaba ko abantu bakubahiriza ibihe by’ingenzi byo koza amenyo haba mu gitondo nyuma yo gufata amafunguro ndetse na nijoro bagiye kuryama kuko izo mikorobe akenshi zicukura amenyo mu masaha y’ijoro.

Ati: “Uburwayi buza ku isonga ni uburwayi bw’ishinya, kubabara, ibisebe, gucukuka amenyo. Umuntu yagombye koza mu kanwa akimara gufata ifunguro rya mugitondo ndetse ntanaryame atogeje mu kanwa kuko mikorobe zicukura amenyo zikora cyane nijoro ku buryo byangiza amashinya.”

Yagaragaje ko bidakwiye ko umuntu yajya kwivuza gusa mu gihe arwaye cyangwa ari uko uburwayi bwamaze kurengerana kugira ngo bimurinde kuremba no kuzahara.

Yagize ati: “Iyo umuntu yivuje yamaze kurengerana igihugu n’umuryango bitakaza imbaraga mu gihe yagombaga gufatirana kuko isuku yo mu kanwa ni ho ruzingiye.”

Yagaragaje ko uburwayi bwo mu kanwa bugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, kandi bufitanye isano n’izindi ndwara zitandura zirimo diayete, ndetse umugore utwite akaba yabyara umwana udashyitse.

Dr. Bizimana Achille, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara zo mu kanwa n’amenyo ashimangira ko indwara zo mu kanwa zakwirindwa binyuze mu kutarya ibiribwa bifite amasuakari menshi kandi abantu bakagira isuku ihagije.

Ati: “Indwara zo mukanwa zishobora kwirindwa kuko ikintu cy’ingenzi ni ukugira isuku ukoza amenyo nibura inshuro 2, kwirinda ibyo kurya bifite isukari nyinshi, kandi abantu bakivuriza ku gihe.”

Mu Rwanda abantu 57% ntibajya basura muganga w’amenyo nibura inshuro 1 ku mwaka mu gihe biteganijwe ko uburyo bwiza bwo kurinda izo ndwara yasurwa inshuro 2 ku mwaka.

Ubushakashatsi bwa 2018 bwagaragaje ko hafi 67% barwaye gucukuka kw’amenyo, naho ku Isi miliyari hafi 4 barwaye iyo ndwara.

Kutagirira isuku amenyo bishobora gutera indwara zitandura
  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE