RIB yasabye gutanga agahenge kuri Dany Nanone n’uwo babyaranye

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyahan (RIB) Dr Murangira B. Thierry, yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga guha agahenge Dany Nanone na Busandi Moreen babyaranye mu rwego rwo kurinda abana babo.

Yabigarutseho kuri uyu wa 20 Werurwe 2025, ubwo uwiyita Kigali’s Fest yazanaga amashusho magufi yakase mu kiganiro uwo mugore wabyaranye na Dany Nanone yakoze avuga ko urwo rwego rurenganya abantu.

Uwo Kigali’s Fest yanditseho agira ati: “Bagabo barabona ni Danny Nanone. Uburyo uyu mugore yirirwa asiragizwa muri Media no kuri RIB […].”

Nta gihe cyaciyemo kuko Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry, yahise amusubiza amubaza impamvu agaruye icyo kiganiro kandi cyaratambutse, kera asaba abakoresha imbuga nkoranyambaga guhagarika kwibasira aba bombi.

Ati: “Waramutse, ko nawe umugaruye muri social media, ikiganiro yavugiyemo ibi cyakozwe mu Kwakira (October) 2024. Ikindi, impande zombi zaraganirijwe ku buryo haboneka igisubizo kirambye. Ahubwo twabasaba kubaha AGAHENGE ko kutabahoza muri social media. Bafite ABANA BATO bakeneye kurindwa.”

Ni nyuma y’uko Dr Murangira B. Thiery, yari aherutse kunenga impande zombi yaba Danny Nanone na Busandi Moreen babyaranye, avuga ko bidakwiye ko bakomeza gushyira abana mu bibazo bafitanye kuko ari ukubangiza.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE