Tito Rutaremara yerekanye ko gutandukana k’u Rwanda n’Ububiligi byari byaratinze

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Iyi nyandiko ni ibitekerezo bya Tito Rutaremara. Ni Inararibonye muri Politiki akaba ari n’Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda.

Abababiligi baratwanga ariko batwanze kuva kera bataratubona. Mu nama zabaye guhera mu 1884 kugeza 1885 i Berlin; abazungu bigabanyije Afurika ku rupapuro bakurikiza umurongo.

Ababiligi bahawe igice cy’u Rwanda batazi abo banyarwanda. Gusa icyo bari bazi ni uko bari babonye abandi banyafurika bagiye gukoresha uburetwa bakabica urubozo nkuko bari bamaze kubikorera abanyekongo; aho bari bamaze kwica abageze kuri million 10 z’abanyekongo.

Ariko Ababiligi bataraza ngo barebe igice cyabo cy’u Rwanda bafite; bohereje abasirikare b’Ababiligi n’abanyekongo i Shangi, Abanyarwanda bajya kurwana nabo ariko kuko Ababiligi bari bafite ingabo zifite imizinga bica ingabo nyinshi z’u Rwanda.

Muri izo, bishemo umutware mukuru wa Rwabugiri witwa Bisangwa bya Bigombituri, n’ubu turabibuka.

Muri 1910; nibwo Ababiligi n’Abadage bagabanye badakurikije umurongo wo ku rupapuro bari bakoresheje mu nama ya Berlin ;bashyiraho imipaka dufite ubu.

Ababiligi igice bari bafashe bahereye ko bakuraho abatware bayoboreraga umwami w’u Rwanda bashyiraho ababo muri icyo gice bari bafite.

Ariko Ababiligi batangiye kutwica cyane mu ntambara y’Isi ya mbere; kuko intambara y’Isi yatangiye muri 1914.

Abadage bari mu Rwanda hamwe n’ingabo z’abanyarwanda baratsindwa, Ababiligi bafata u Rwanda kuva 1916- 1921 hategekega abasilikare b’Ababiligi n’Abanyekongo.

U Rwanda bararujagajaga; bica abantu, babambura ibintu, bafata abagore ku ngufu niho haturutse ijambo ‘gufaringa’, bakubita Abanyarwanda ibiboko nkuko babikoraga muri DRC, babwira umuntu ikintu atagikora bagatangira kubaca amaboko nkuko babikoraga muri Congo.

Ibihugu byari byatsinze intambara y’Isi byaturagije Ababiligi ngo babe aribo badutegeka nk’indagizo; A babiligi rero baratangira basenya igihugu cyacu: batwambura ubwingenge bwacu, basenya umuco wacu, baradusenya nk’igihugu, batwambura Imana yacu bazana iyabo.

Batangira kwigisha amacakubiri mu gihugu kugira ngo dutangire kurwana twe ubwacu, badutegekesha igitugu, bazana akazi k’uburetwa, bazana ikiboko,bazana ibibi byose twigeze kuvugaho mbere kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba babiligi bishe intwari zacu z’ingenzi zo mu biyaga bigali barimo; Rudahigwa, Rwagasore na Lumumba.

Urebe ubugome bwabo uko bishe Lumumba, Lumumba barabanje baramu-torture (bamukorera iyicarubozo) kugeza apfuye; amaze gupfa umubiri we bawushyira muri aside kugira ngo hatazagira ikiboneka.

Na rya ryinyo bagaruye nirikoze mu byuma, inyuma hariho zahabu (uwaritwaye yibwiraga ko abonye zahabu) niryo babitse. Bari baraciye Musinga mu Rwanda n’abiru.

Muri 1959-1962 Ababiligi bari bataratanga ubwigenge.

Ababiligi nibo bafatanije na Paremehutu gukora Jenoside y’Abatutsi zakozwe icyo gihe.  

Ubundi Ababiligi twari tuzi ko ari abanyanyabwoba ariko ntabwo twari tuzi ko ari indyandya, Ababiligi baje batabaye Habyarimana bari hamwe n’abazayirwa n’Abafaransa.

Babonye bikomeye bazinga utwabo barataha, basiga inyuma abazayirwa n’Abafaransa. Aho imishyikirano ya Arusha irangiriye ababiligi bohereje abasirikare babo benshi baza muri MINUAR bafite intego yo kuza gufasha Habyarimana ngo azabone uko ashyiraho Leta ahuriyemo na FPR.

Aho abanyepolitike ba FPR n’ingabo 600 baziye muri CND; ingabo z’Ababiligi ni zo zahawe inshingano zo kubarinda ngo badasohoka cyangwa ngo bagire ibyo binjiza.

Ndetse bakajya babaherekeza ku Mulindi ngo barebe ko ntabyo bakurayo!

Ariko ububwa bwabo aho bwiyerekaniye, nkuko twabivuzeho muri twitter yabanje; Ubwo abasirikare ba Habyarimana baturasagaho mu Gatsata abana ba RPA bakava mu modoka bakajya mu miferege bakarwana nabo, […].

Ababiligi bo bahise biruka basubira Byumba; ariko abana bacu barabatabara barabanesha.

Ahandi berekaniye ububwa, ni igihe Ababiligi 10 bicwaga; umwe akavamo akarwana ariko habura n’umwe umutabara mu bari muri Kigali; uwarwanaga nawe agera aho yicwa.

Ahandi h’ububwa kandi huzuyemo ubugome bw’indengakamere, ni aho basigiye abajepe n’interahamwe abantu barenga 3000 bari barinze kuri ETO Kicukiro maze bakicwa bo bigendeye.

Uburyarya bwabo; minister w’intebe wabo yarikoze aza gusaba imbabazi u Rwanda.

Mu izina ry’Ababiligi kandi ubwo, Leta yabo iri guca inyuma igafasha interahamwe muri Congo, bari no kwakira interahamwe nkuru bagahabwa n’ubwenegihugu bw’Ababiligi.

N’ejo bundi bashakaga kudufatira ibyemezo … maze bakajya badusekera […] ariko bagaca inyuma bagakora ubukangurambaga mu bihugu 27 bya EU ngo badufatire ibyemezo; bo bakakatwereka ko atari bo, ari ibyo bihugu byabikoze.

Ariko u Rwanda ntirwemera ubwo buryarya, ruti: “ibyo mwadufashaga nimubigumane mwikwihisha inyuma ya EU.”

U Rwanda ruti: “Reka tubakure mu kimwaro uwo mubano namwe turawuhagaritse.” noneho Ububiligi bubikora bweruye.

Twari tuzi ko Ababiligi bahatse Congo ariko igishekeje kandi gitangaje, ubu Ababiligi bahatswe na Thisekedi.

Kuva kuri Leopold II kugeza kuri Tshisekedi, Ababiligi nibo babwiraga abanyekongo icyo bagomba gukora kandi bakagikora.

Bakitoranyiriza ibirombe bagahitamo ibyo bashatse ibindi bigasaranganywa ibindi bihugu byose bisigaye.

Ababiligi ni bo bahitagamo icyo umunyekongo agomba gukora kandi akagikora.

Ubu igitangaje kandi gisekeje Tshisekedi niwe usigaye ubwira Ababiligi icyo bagomba gukora kandi bakagikora.

Reka duhere kuri Ambasaderi w’u Rwanda wari woherejwe mu Bubiligi.

Tshisekedi yabwiye Ababiligi ati mwumwange; Ababiligi baramwanga […] yewe ntibanabihisha.

Aho M23 itangiye kujya itsinda Abanye-Congo, Tshisekedi abwira Ababiligi ati: “Mugende muvuga ko ari u Rwanda rurwana”, Ababiligi barabyemera habe n’ikimenyetso gifatika bari bafite.

Tshisekedi abwira Ababiligi ko M23 atari Abanye Congo ari abanyarwanda kandi bateye bava i Rwanda kandi Ababiligi bazi neza ko muri Congo hari Abanyarwanda kuko icyo kibazo nibo bagitangije.

M23 yateye iturutse muri Uganda Isi yose irabizi n’Ababiligi barabizi; ariko Tshisekedi abwira Ababiligi ko M23 yateye iturutse mu Rwanda, Ababiligi barabivuga kandi bazi ko babeshya.

Tshisekedi asaba Ababiligi ati: “ Mufatire u Rwanda Ibihano Ububiligi burabyemera bujya no kubwira ibindi bihugu bya EU kurufatira ibihano.

Ariko ibihugu bimwe byo muri EU birababwira biti: “Hari ibikorwa bigamije gushaka igisubizo birimo bikorwa n’abanyafurika mwaba muretse tukareba icyo bizatanga; Thisekedi ati: Oya , ati “ ibyo bikorwa bishobora kuzana imyanzuro ntifuza.

Ababiligi barahaguruka bajya kwinginga Isi yose gufatira ibihano u Rwanda mbere y’uko abanyafurika bashobora gufata imyanzuro ishobora kudashimisha Tshisekedi.

Ubu butumwa bwo hirya no hino bwakorwaga bute?

Tshisekedi yabwiraga Patrick Muyaya, Muyaya akandika akabishyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ababiligi Maxime Prévot; akabutwara mu bihugu hose avugira Tshisekedi.

Mbese Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ababiligi Maxime Prévot yari yabaye nka wa mwana utwara nka za mpapuro zimwe zo ku iposita.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi Maxime Prévot ni we wagiye utwara ubutumwa bwa Thisekedi bwanditswe na Muyaya akabutwara mu bihugu byinshi byo ku Isi ngo bifatire ibyemezo u Rwanda.

Nibyo Perezida yavugaga ngo nta soni bagira, gusaba ibihugu byose ngo bifatire ibihano u Rwanda (agahugu gato).

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE