Perezida Zelensky yeguriye Trump ibigo by’ingufu z’amashanyarazi

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Perezida wa Ukraine Volodymr Zelensky yemeye ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yigarurira ibigo by’ingufu z’amashanyarazi za Ukraine mu rwego rwo kugira ngo abicungire umutekano.

Volodymyr Zelensky avuga ko Ukraine yiteguye gushyigikira icyifuzo cy’Amerika cyo guhagarika ibitero by’u Burusiya ku ngufu z’amashanyarazi nyuma yo kuvugana na Trump ku murongo wa telefone ejo hashize ku wa Gatatu.

Nyuma yo kuvugana, Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yahamagaye Zelenskyy bagirana ibiganiro byiza cyane bigamije amahoro.

Kuvugana hagati y’aba bombi bije nyuma y’uko Trump aherutse kuvugana na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, amwemerera ko abaye ahagaritse kugaba ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu ariko atazatanga agahenge k’iminsi 30.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko Zelensky yashimiye ikiganiro yagiranye na Trump kuko kinyuze mu mucyo kandi yizeye ko amahoro arambye ashobora kugerwaho uyu mwaka abifashijwemo na Amerika.

Zelensky yavuze ko ibyo bizabaho kugira ngo intambara ihagarare asaba ko hakongera gukorwa izindi nama mu minsi iri imbere babifashijwemo n’abahuza mu biganiro.

Ejo hashize ku wa Gatatu Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yatangaje ko Moscou yatanze abasirikare 175 n’abandi bakomerekeye ku rugamba n’imfungwa z’intambara nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo guhagarika intambara.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE