Barashimira Perezida Kagame umuhanda Muhanga-Nyange ugeze kuri 25%

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga barashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ko imvugo ye yabaye ingiro, bakaba bakomeje kubona umuhanda Muhanga-Nyange w’ibilometero 24 wubakwa nk’uko babisezeranyijwe mu mwaka ushize.
Uyu muhanda Muhanga-Nyange ukaba uri mu mushinga wagutse wo kubaka umuhanda Muhanga-Karongi w’ibilometero 48 ugeze kure wubakwa mu buryo bujyanye n’igihe.
Tariki ya 30 Kamena 2024, ubwo Perezida Kagame yiyamamazaga mu Karere ka Karongi yijeje abaturage bo mu Karere ka Karongi, aka Rutsiro n’utundi Turere bihana imbibi, ko ikibazo cyadindije iyubakwa ry’umuhanda Karongi-Muhanga gikemuka vuba.
Icyo gihe yavuze ko atishimiye ikibazo yumvise cyadindije uyu muhanda, ahamya ko gikwiriye kuba cyarakemutse kera.
Ati: “Ariko ndabasezeranya ko kigiye gukemuka byanze bikunze. Aho tuvugira aha, ubwo abo mbwira barumva, kugira ngo ibyiza bitatse utu Turere ndetse byubakira ku Kiyaga, abantu bashobore kubigana mu buryo bworoshye. Cyangwa se umusaruro uturuka hano ushobore kugera ku isoko ry’ahandi mu gihugu cyangwa mu Murwa Mukuru w’u Rwanda ndetse muvanemo ifaranga.”
Abaturage bakoresha uyu muhanda n’abawuturiye bishimira ko ibyo Perezida Kagame yabasezeraniye yiyamamaza bikomeje kubageraho bashingiye kuri uyu muhanda wa kaburimbo.
Nshimiyimana Ezechiel, umwe mu bashoferi bakoresha uyu muhanda ndetse unatuye Umurenge wa Nyarusange uwo muhanda unyuramo, yagize ati: ” Uyu muhanda Perezida yatwemereye turashima aho ugeze ukorwa kuko bigaragaza ko Perezida imvugo ye ari yo ngiro. Ubu twatangiye kuwugendamo, neza muri make Perezida yadukijije igisoro cy’umuhanda twari dufite.”
Byiringiro JMV, we avuga ko usibye no kuba uyu muhanda ugeze ahashimishije ukorwa wamuhaye n’akazi kamutunze.
Ati: “Uyu muhanda wacu wa Muhanga Nyange turashima uburyo imirimo yo kuwukora yihuta, ariko kandi Jyewe nkishimira ko ikorwa ryawo ryampaye akazi ku buryo natangiye kwivana mu bukene mbikesha ikorwa ry’uyu muhanda.”
Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, avuga ko ikorwa ry’uyu muhanda ku gice cya Nyarusange riri gukemura ikibazo cy’ubujura bwawuberagamo ariko kandi bikaba byaratanze akazi.
Ati: “Mbere na mbere turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wemereye abaturage uriya muhanda Muhanga-Nyange ugakomeza Karongi. Rero ikorwa ryawo usibye kuba rigiye gukemura ikibazo cy’ubujura bwawuberagamo cyane cyane ku modoka, kuba uri gukorwa byatanze n’akazi n’abaturage bacu ubu bakaba bafite imirimo. Turizera ko uzarangira vuba kuko imirimo yo kuwukora iragenda neza.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) gitangaza ko ikorwa ry’umuhanda Muhanga-Nyange rigeze ahashimishije kuko nko gushyiramo kaburimbo bigeze ku kigero cya 25%, akaba ari na cyo gice cya nyuma cy’umuhanda Muhanga-Karongi witezweho kurushaho kunoza ubuhahirane.
Imirimo yo gukora no kwagura uyu muhanda ukunze kwibasirwa n’ibiza yatangiye mu mwaka wa 2015 ikaba yaragabanyijwe mu byiciro bine birimo icyiciro cy’ibilometero 17 cya Karongi-Rubengera, Rubengera-Rambura cy’ibilometero 19, Rambura- Nyange gifite ibilometero 22 ndetse na Nyange- Muhanga gifite ibilometero 24.
Icyiciro cya Karongi-Rubengera cyatangiye kubakwa mu kwezi k’Ukwakira 2015 gisoza muri Kamena 2016. Ni mu gihe icya Rubengera-Rambura cyatangiye kubakwa mu kwezi k’Ukwakira 2019 kigeza mu 2022.
Icyiciro cya Rambura-Nyange cyahise gikurikiraho mu 2023 kiranakomeje na cyo kikaba kigiye gukurikirwa n’icyiciro cya nyuma kikaba ari cyo kirimo gukorwa kugira ngo ibilometero 48 byuzure.



