Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 8,9% mu 2024

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 19, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko mu mwaka wa 2024, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ugera kuri miliyari 18,785 Frw uvuye kuri miliyari 16,626 Frw mu mwaka wa 2023.

Ibi bikubiye muri Raporo uru rwego rwashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe 2025.

Muri iyi Raporo Serivisi zagizemo uruhare ku kigero cya 48%, urwego rw’ubuhinzi rwagize uruhare rwa 25% by’umusaruro mbumbe wose, inganda 21%.

Mu buhinzi ubukungu bwiyongereyeho 5%, inganda ziyongereyeho 10%, serivisi ziyongeraho 10%..

Nyuma yo kugaragaza imiterere y’umusaruro mbumbe, habayeho kungurana ibitekerezo Abadepite babaza niba ibihano amahanga afatira u Rwanda bitazagira ingaruka ku bukungu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda butazahungabanywa n’ibihano by’amahanga

Yagize ati: “Ntihazaba ingaruka zikomeye, ntazihari bitewe n’ibintu 2 kuko tumaze igihe kinini cyane ubukungu bwacu buzamuka neza, Leta ishyiraho ingamba z’ubukungu zifatika na gahunda nyinshi Leta ikora ifatanyije n’Abanyarwanda bose mu nzego zitandukanye mu buhinzi, mu buvuzi, mu burezi, ahantu hose.

 Tubona ko ingaruka nubwo zaba, ntizaba zikomeye kandi zaba ari iz’igihe gito cyane, tuzakomeza kubikurikiranira hafi, ariko mu by’ukuri na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi hari ingamba tugomba gufaya ngo ingaruka zibe nke cyane bishoboka  Dufite icyizere ko nta kibazo  kizaba gihari.”

Ibyiciro by’ubukungu byagize uruhare mu musaruro mbumbe birimo Ubuhinzi, inganda, serivisi n’imisoro.

Mu Buhinzi

GDP yiyongereyeho 9.7% mu gihembwe cya mbere, 9.8% mu gihembwe cya kabiri, 8.1% mu gihembwe cya Gatatu na 8% mu gihembwe cya kane.

Muri rusange imikorere y’ubuhinzi yari 5%. Mu buhinzi, umusaruro wiyongereyeho 5% kubera umusaruro mwiza wabonetse mu bihembwe bya A na B.

Mu buhinzi, umusaruro wiyongereyeho 5% kubera umusaruro mwiza wabonetse mu bihembwe bya A na B.

Umusaruro wiyongereyeho 8% mu gihe igihembwe cya B cyiyongereyeho 2%. Kohereza ibicuruzwa hanze umusaruro w’ibihingwa wagabanutseho 1%.

Inganda

Muri rusange, inganda ubukungu bwiyongereyeho 10%.

Mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri byariyongereye bigera kuri 12%, ibikorwa by’ubwubatsi byiyongereyeho 12%, mu gihe umusaruro w’inganda 7 ku ijana.

Iterambere mu nganda ryiyongera kuri 20% mu gukora ibyuma

ibicuruzwa, imashini n’ibikoresho, hiyongeraho 15% mu gukora ibicuruzwa bitari ibyuma amabuye y’agaciro na 15% mu gukora imiti, n’ibicuruzwa bya plastiki, bizamuka ku 10% mu gukora imyenda, n’ibikomoka ku mpu no hiyongeraho 2% gutunganya ibiryo.

Serivisi

Ubwiyongere rusange bw’urwego rwa serivisi bwari 10%.

Muri serivisi kugurisha byiyongereyeho 18%; ibikorwa byo gutwara abantu byiyongereyeho 9%. Mu zindi serivisi,
amahoteli na resitora byiyongereyeho 11%, amakuru na serivisi zitumanaho byiyongereyeho 25% serivisi z’imari ziyongereyeho 7%, serivisi z’ubuyobozi bwa Leta ziyongereyeho
10%, serivisi z’uburezi ziyongereyeho 5%, serivisi z’ubuzima ziyongeraho 15%.

Kohereza ibicuruzwa na serivisi byiyongereyeho 16 ku ijana; gutumiza mu mahanga ibicuruzwa na serivisi
yiyongereyeho 11% mu gihe ishoramari rusange ryagabanutseho 16%.

Umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP) kuri buri muntu mu 2024,mu madolari ya Amerika yageze kuri 1.029 avuye ku 1.054 mu 2023.

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 8,2% mu 2023 mu gihe mu 2024 wazamutseho 8,9%.

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 8,9% mu 2024
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 19, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE