Ibigo bitanga serivisi z’amacumbi bizajya byishyura 3% ku cyumba

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 19, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi.

Ni nyuma y’uko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yari mu Nteko Ishinga Amategeko, yatangaje ko ibigo byose bitanga serivisi z’amacumbi, ni ukuvuga kuva kuri hoteli kugeza ku macumbi aciriritse, bigiye kujya bitanga umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi ungana na 3% by’ayishyurwa icyumba.

Uyu musoro uzajya utangwa buri kwezi uri mu mushinga w’itegeko ryashyikirijwe kandi ryemezwa n’Abadepite kuri uyu wa 19 Werurwe 2025.

Ni umushinga wateguwe muri gahunda yo kuvugurura imisoro mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyerekezo 2050 no gushyira mu bikorwa ingamba z’igihe giciriritse zo kwishakamo ubushobozi mu gushimangira gahunda ya NST2.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi / MINECOFIN, Godfrey Kabera yavuze ko amacumbi mu byiciro bitandukanye bazajya bishyura 3% ku cyumba gikodeshwa.

Yagize ati: “Ba nyir’amacumbi, ari hoteli, ari Airbnb, ahari ibyumba birarwamo, bikodeshwa bazajya bishyura 3% yishyurwa n’umuguzi wa nyuma ajye mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro.”

Yakomeje asobanura ko ibirimo gukorwa bijyanye n’icyerekezo 2050.

Ati: “Nk’ubungubu twagaragaje ko uruhare rw’imisoro ubungubu ruri kuri 14,6% mu bukungu, ibihugu biteye imbere, aho twifuza kugera mu myaka iri imbere bijyanye n’icyerekezo cyacu 2050.

Mu mwaka wa 2035 tugomba kuba nibura tugeze kuri 22% w’uruhare rw’umusoro mu iterambere, tukagera no kuri 34% muri 2050 ibyo byose bivuze ko tugomba kunoza uburyo twishakamo ubushobozi ariko nanone bitabangamiye ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage.”

Yongeyeho ati: “Twanitaye ku buryo umuturage agombva kubaho, ku buryo tutazaboina ibiciro bizamuka kandi bitari ngombwa, twabyizeho tubina ko izi ngamba zose ziteraniye hamwe zose ntabwo bizagira ingaruka ku muturage zatuma ibiciro by’ibiribwa bizamuka ku buryo bukabije.”

Akomeza avuga ko ibiciro bizazamuka ariko ayo 3% atari menshi ku buryo byagora abakenera iyo serivisi.

Bimwe mu bikubiye muri uyu mushinga ni uko muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2), harimo intego yo kugeza u Rwanda ku rwego rw’Isi, ku bijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije ndetse no gukuba kabiri amafaranga ava mu bikorwa by’ubukerarugendo akava kuri miliyoni 620 akagera kuri miliyari 1,1 z’amadolari ya Amerika. Kuri ubu, ubukerarugendo ni kimwe mu byitabirwa cyane ku Isi, kandi u Rwanda rukaba rufite ibiciro byiza ugereranije n’ahandi.

Urebye uko isoko rihagaze ubu, amahiganwa yo gutegura amateraniro no kwakira abashyitsi mu biruhuko, bizashingira ahanini kuri serivisi nziza, umutekano, n’ibindi byiza ba mukerarugendo babona mu Rwanda aho gushingira ku biciro cyangwa ikindi kigize serivisi zitangwa muri urwo rwego.

Umushinga w’itegeko rishyiraho umusoro w’ubukerarugendo ku macumbi ugamije gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’igihe giciriritse zo kwishakamo ubushobozi, mu gushimangira gahunda ya NST2.

Ibigo byose bitanga icumbi byiyandikishije ku musoro w’ubukerarugendo harimo amahoteLi, za ‘motels’, za ‘apartments’, za ‘logdes’, hamwe na za Airbnb bisabwa kwiyandikisha no kwishyura umusoro w’ubukerarugendo buri kwezi nk’uko umusoro ku nyongeragaciro wishyurwa.

Igipimo cy’umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi ni 3% by’amafaranga yishyuwe cyangwa azishyurwa ku icumbi hatabariwemo umusoro ku nyongeragaciro (Ingingo ya 3).

 Ibigo byose bitanga icumbi bifite inshingano yo kwiyandikisha ku musoro w’ubukerarugendo ku icumbi mu buyobozi bw’imisoro hakurikijwe uburyo bugenwa n’ubuyobozi bw’imisoro.

Ikigo gitanga icumbi cyishyuza umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi kikawushyikiriza ubuyobozi bw’imisoro nyuma y’ukwezi.

Ikigo gitanga icumbi kishyura umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi cyamenyekanishije mu minsi 15 ikurikira buri kwezi kwakorewe imenyekanisha.

Muri uwo mushinga hanagarutswe ku musoro w’ibinyabiziga.

Mu mpinduka ziri muri uyu mushinga zirimo ko n’amahoro acibwa ibinyabiziga ku mwaka, aho imodoka nto (voiture) na Jeep zisorerwa 50 000 Frw; Pick-up, Minibus na bisi zitangirwa 100 000 Frw; ikamyo ni 120 000 Frw, rukururana nto ni 120 000 Frw mu gihe rukururana nini ari 150 000 Frw.

Godfrey Kabera Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi / MINECOFIN
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 19, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE