Bill Ruzima yahishyuye uko The Ben yamusabye gukomeza gukora umuziki

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 19, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umuhanzi Bill Ruzima ukundwa n’abatari bake kubera indirimbo ze zibanda ku buzima rusange, yahishyuye ko The Ben yamubwiye ko ari umuhanzi mwiza, akamusaba gukomeza gukora umuziki.

Yabigarutseho nyuma yo kwisanga ku rutonde rw’abahanzi bazafasha The Ben, mu gitaramo kizabera i Hannover mu Budage, mu rwego rwo kumvisha abatuye uwo mujyi Album ye yise ‘Plenty Love’.

Yanditse ati: “Nakuze numva indirimbo za The Ben, ntangiriye ku ndirimbo ye ya mbere ‘Uzaza ryari’, ‘Amahirwe ya nyuma’ n’izindi. Nzi indirimbo ze hafi ya zose, nk’undi muhanzi wese ukiri muto mu Rwanda, Burundi na Uganda, nahoze ndota guhura na The Ben nk’umuhanzi munini mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Nagize amahirwe yo guhura na we mu 2017 ubwo yari agarutse mu Rwanda avuye muri USA.”

Nagombaga guhurira na  we ku rubyiniro turirimbana indirimbo yacu nk’Abanyarwanda, Ingendo y’abeza. Ni umwe mu bahanzi bafite ijwi ryihariye kandi utera abandi imbaraga nigeze mpura nabo kugeza n’ubu.”

Uwo muhanzi avuga ko The Ben yamubaye hafi akamubwira ko ari umuhanzi mwiza akwiye gukomeza kuririmba.

Ati: “Yanyandikiye ubutumwa arambwira ati Bill uzakomeze uririmbe, ndamusubiza nti mukuru wanjye nzakomeza ndirimbe kandi komeza utubere urugero rwiza, ndamwubaha cyane kandi mufata nk’umuvandimwe wanjye w’ibihe byose.”

Bill Ruzima ni umuhanzi warangije ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo, akaba azwi cyane mu ndirimbo zirimo ‘Imana y’abakundana’, Mu nda y’Isi, Umuzunguzayi n’izindi.

Bill yahishuye ko The Ben yamusabye gukomeza umuziki kandi amufatira urugero
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 19, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE