Abasenateri bashyigikiye u Rwanda rwahagaritse umubano n’u Bubiligi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abagize Sena y’u Rwanda batangaje ko bashyigikiye icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo gucana umubano n’Igihugu cy’u Bubiligi, bavuga ko n’ubusanzwe bwakomeje guharabika u Rwanda nkana bwirengagije ibibazo bwaruteye kuva kera.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko kuva ku itariki 17 Werurwe, yahagaritse umubano ushingiye kuri dipolomasi n’u Bubiligi, isaba abadipolomate bose b’Ababiligi kuva mu Rwanda mu gihe kitarenze amasaha 48, inahita ifunga ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ndetse isaba abadipolomate bayo bari i Buruseli kugaruka i Kigali.

Iki cyemezo gikurikiye icy’u Rwanda rwari rwafashe cy’ihagarikwa ry’ubufatanye mu iterambere hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, nyuma y’ibihe by’ukwibasirwa gukomeye kwakozwe n’iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi kigamije guharabika u Rwanda, ku bivugwa mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho ingabo za Leta zihanganye n’umutwe wa M23.

Abasenateri muri Sena y’u Rwanda bagaragarije itangazamakuru ko bashyigikiye icyemezo Leta y’u Rwanda yafashe, bavuga ko imyitwarire y’u Bubiligi ku kibazo cya RDC ndetse n’ukuntu bwashatse gushyira u Rwanda mu kato byatumye nta yandi mahitamo abaho uretse guhagarika umubano.

Senateri Jean Pierre Dusingizemungu yanenze u Bubiligi ku bwo gushyigikira RDC mu gihe bwakiriye bunacumbikira abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Yavuze ko kuva na kera u Bubiligi bwakolonije u Rwanda, bukomeza kwivanga mu miyoborere yarwo.

Yagize ati: “Nta gihombo u Rwanda rufite mu gucana umubano n’u Bubiligi, uretse kubona ubwisanzure bwo kudategekwa n’uwahoze atwita nk’abagaragu be, kandi ugikomeje kudusaba gukurikiza ibyo ashaka.”

Senateri Prof. Dusingizemungu yashimangiye ko icyubahiro n’ubusugire bw’u Rwanda bikwiye gushyirwa imbere kurusha inyungu za dipolomasi n’ubukungu.

Ati: “Niba u Bubiligi bushaka gukomeza umubano na Rwanda, bugomba kwemera ubusugire bw’u Rwanda, bwemere uruhare rwabwo mu bibazo biriho, buhagarike gusaba ibihano ku Rwanda bugamije gufasha Congo, kandi buhagarike gufasha FDLR itera umutekano muke mu Rwanda. Kubungabunga ubusugire bw’igihugu ni ingenzi kurusha inyungu z’ubukungu.”

Senateri Kanziza Epiphanie na we yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu cyigenga, cyakwihangana kigakoresha umutungo wacyo aho kwemera guhatirwa gukurikiza ibyo ibihugu bya gikoloni bishaka.

Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu cyigenga, nk’uko u Bubiligi na bwo bumeze. Niba bashyigikira Congo, ni ibyabo ntibitureba. Bakwiye kwemera ko u Rwanda rwigenga kandi bagahagarika gushyigikira imitwe iturwanya.”

Hon Kanziza yongeyeho ko icyerekezo cy’u Rwanda ari igihugu cyunze ubumwe kidashingiye ku macakubiri, aho kubana mu mahoro ari inkinga ya mwamba.

Senateri Alex Mugisha yavuze ko amateka yagaragaje ko u Rwanda rutagomba kwishingikiriza u Bubiligi mu bijyanye n’umutekano cyangwa ubufatanye mu bukungu.

Yagarutse ku mateka y’ubukoloni bw’u Bubiligi, uruhare bwagize mu miyoborere mibi, ndetse n’uruhare rwabwo mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yibukije kandi ko u Bubiligi bwakolonije u Rwanda, RDC n’u Burundi, bwakomeje kugira uruhare mu bibazo byabaye muri aka Karere mu myaka irenga ijana ishize.

Senateri Mugisha ati: “U Bubiligi bwagaragaje kuva kera ko umubano wabwo n’u Rwanda utari uwo gufatanya nyabyo, ndetse na mbere y’ibibazo bya vuba aha muri Congo. Banze kwakira ambasaderi w’u Rwanda babitewe n’impamvu zidafututse, bavuga ko atabanye neza na Congo. Ibi byatumye benshi bibaza uruhare rw’u Bubiligi mu kibazo cya Congo.”

Yongeyeho ko imyitwarire y’u Bubiligi igaragaza ko bugifata u Rwanda nk’igihugu cyayoborwa uko bushaka.

Ati: “U Bubiligi bugomba kwemera ko u Rwanda ari igihugu cyigenga, gifite ubuyobozi bwacyo, Itegeko Nshinga ryacyo n’ubwigenge bwacyo. Kwitega ko u Rwanda ruzakomeza gukurikiza ibyo bashaka ni imitekerereze y’ubukoloni idakwiye kugenderwaho muri iki gihe.”

Senateri Bideri John-Bonds yavuze ko u Bubiligi bwagize uruhare mu gucumbagira kw’iterambere n’umutekano w’u Rwanda binyuze mu gufasha RDC mu bikorwa bigamije guhungabanya u Rwanda.

Yagize ati: “Byari bimaze kugaragara ko RDC yiteguraga kugaba igitero ku Rwanda, mu maso y’u Bubiligi n’abambari babwo. U Bubiligi, nk’igihugu cyagize uruhare mu mateka y’aka Karere, cyari gikwiye kuguma mu mwanya wo kuba umuhuza. Ahubwo bahisemo gushyigikira Congo kugira ngo barengere inyungu zabo bwite.”

Senateri Bideri yavuze ko u Bubiligi bushobora gukomeza gukorana na RDC mu nyungu zabwo, ariko butagomba gukomeza kwivanga mu miyoborere y’u Rwanda.

Yagize ati: “Bafite uburenganzira bwo gukomeza ibikorwa byabo muri Congo, ariko ntibakwiye kugira uruhare mu guhungabanya u Rwanda. Ikibabaje ni uko bahisemo gukurikira Congo uko yakabaye, bigatuma umubano n’u Rwanda udashoboka muri iki gihe.”

Yashimangiye ko u Rwanda rudafunze umuryango ku mubano w’igihe kizaza n’u Bubiligi, ariko bikazashingira ku bwubahane busesuye.

Mu kiganiro yagiranye n’abaturage b’Umujyi wa Kigali ku Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yanenze bikomeye amateka y’urwango rw’u Bubiligi ku Rwanda yahereye kuva kera na n’ubu.

Ati: “Bishe Abanyarwanda imyaka 30 ishize none bifuza kugirira nabi abarokotse. Twababwiye kera, kandi turongera tubibabwire.”

Muri Gahyantare 2025 ni bwo u Rwanda rwasheshe amasezerano y’imikoranire n’u Bubiligi mu mishinga y’iterambere yari ifite agaciro ka miliyoni 95 z’Amayero [asaga miliyari 140 Frw] kuva mu 2024-2029, aho ayari asigaye gukoreshwa ari agera kuri miliyoni 80 z’Amayero [asaga miliyari 118 Frw].

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE