Nta muntu wagize inyungu muri Jenoside yakorewe Abatutsi – RIB

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaza ko nta muntu n’umwe wigeze agirira inyungu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa.

RIB ivuga ko mu gihe cyo kwibuka, Imibare y’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yiyongera kandi ko impungenge zihari, ari uko ingengabitekerezo ya Jenoside irimo kugaragara no mu bana bato.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rutangaje ibi mu gihe habura iminsi itageze kuri 20 ngo u Rwanda rwibuke ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byagarutsweho na Jean Claude Ntirenganya, umukozi mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi muri RIB, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025 mu kiganiro yahaye abaturage bo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ni muri gahunda yiswe ‘Serivisi za RIB mu baturage’ ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, ibyifashisha ikoranabuhanga n’ibindi byiganje.’

Ntirenganya avuga ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no mu bana batoya uyisangamo kandi yarakozwe bataravuka.

Yagize ati: “Ikibazo gikomeye nuko n’uyu munsi turimo kubibona mu bana batoya.”

Akomeza agira ati: “Nta muntu n’umwe wagize inyungu muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihugu, niyo mpamvu nta munyarwanda wagombye kwigisha inyigisho nk’izo ngizo zidusubiza aho twavuye.”

RIB iburira buri munyarwanda kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano kuko ngo uwo izagaragaraho wese, azashyirwa mu ishuri akwiye kujyamo.

Ntirenganya yagize ati: “Kwibasira abarokotse Jenoside, kumubwira amagambo amukomeretsa, kumwononera amatungo, abatera amabuye hejuru y’inzu ye, twisabire uwo muntu aduhe amahoro.

Uwo muntu ntabwo ari uwacu tuzamushakira irindi shuri ajya kwigamo, na we ni umunyarwanda tugize amahirwe yahinduka.”

Mukasekuru Joselyne wo mu Murenge wa Jali avuga ko Ababyeyi bakwiye kwigisha abana babo ibiteza imbere igihugu aho kubigisha ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Bagomba kuvugurura, bakigisha abana igihe tugezemo kubera ko kiriya gihe twaciyemo ni kibi cyane kandi twese byaraduhungabanyije.”

Asaba ko umubyeyi wagaragarwaho ingengabitekerezo kimwe n’abayitoza abana babo ko bahanwa n’amategeko.

Mukandori Agnes utuye mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Nyabuliba mu Murenge wa Jali, yabwiye Imvaho Nshya ko kwigisha abana ingengabitekerezo ya Jenoside atari byiza.

Yagize ati: “Gutoza abana ingengabitekerezo ya Jenoside ntabwo ari byiza, byarabaye nibareke twiyunge, abantu babe bamwe.”

Ahamya ko umwana ugaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside nta handi aba yarayikuye atari ku babyeyi babo.

Ati: “Ese ubwo yaba ayikura hehe? Nta handi yaba abikura, abikura ku babyeyi. Umwana ntazi Jenoside ahubwo agahora ashyigikiye kwicana, kwica si byiza kandi umubyeyi na we ubikora ntabwo ari mwiza.”

Rurangwa Innocent, Umukuru w’Umudugudu wa Rubona mu Kagari ka Nyabuliba, avuga ko ababyeyi batoza ingengabitekerezo ya Jenoside ari umuco utari mwiza.

Ashimangira ko iyi migirire ibangamira gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge akagaragaza ko guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside atari byiza.

Itegeko rihana ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano; ibyaha by’ivangura n’ibyo gukurura amacakubiri, ni ibyaha amategeko yateganyije mu rwego rwo gukumira ingengabitekerezo n’ibindi byaha bifitanye isano.

Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano, igihanishwa igihano gito ni igihanishwa imyaka 5 y’igifungo.

Mu myaka itandatu ishize abantu 3 179 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano.

Mu mwaka wa 2019 hakurikiranywe amadosiye y’abakekwaho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside 402, mu 2021 haza dosiye 378, naho mu 2023 ziba 475, ari na wo mubare munini muri iyi myaka, mu gihe umwaka ushize wa 2024 hari dosiye 461.

Imibare igaragaza ko icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu cyakurikiranywe mu madosiye 1 308 bingana na 53,9% mu gihe icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kiri kuri 20,7%.

Ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragara cyane muri Mata ugereranyije n’andi mezi, kuko amadosiye 941 angana na 41,6% yose yakuriranywe muri uko kwezi.

Abagaragayeho ibi byaha biganje mu rubyiruko cyane kuko abafite imyaka 14-16 bagize 16,4% mu gihe abafite imyaka 31-40 ari 26,6%.

Abafite imyaka 41-50 bangana na 22% na ho abafite imyaka 51-60 bagera kuri 17,6%.

Abakuze bo guhera ku myaka 60 kuzamura bo bagize 17,4%.

Ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragara cyane mu Ntara y’Amajyepfo ku ijanisha rya 32%, iy’Iburasirazuba bigaragara ku ijanisha rya 27,3% mu gihe iy’Iburengerazuba bigaragarayo ku rugero rwa 16,4% na ho mu Mujyi wa Kigali biri kuri 17%, mu Majyaruguru bikaba kuri 7,2%.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iherutse gutangaza ko Uturere twegereye imipaka ari two turangwamo ibikorwa biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside kuko 11 mu two yasuye twagaragayemo ibi byaha mu mezi make ashize ari uduhana imbibi n’ibindi bihugu.

Jean Claude Ntirenganya, umukozi mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi muri RIB
Ababyeyi basabwe kutigisha abana ingengabitekerezo ya Jenoside

Amafoto: RIB

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE