Ingabo na Polisi batangije ibikorwa byo guteza imbere abaturage- Amafoto

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 17, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zirimo Ingabo na Polisi zatangiye ibikorwa bigamije iterambere n’imibereho y’abaturage muri uyu mwaka wa 2025.

Umujyi wa Kigali

Mu Mujyi wa Kigali ibikorwa byatangijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Claudette Irere, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, bitangirizwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Irere Claudette mu bikorwa by’ingabo na Polisi

Ni ibikorwa byatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Kigali ibyo bikorwa byatangiriye ku kubaka ikiraro cya Kajeke, gihuza Umurenge wa Kanombe na Niboye yo mu Karere ka Kicukiro.

Icyo kiraro cyari kiriho ibikoresho bidakomeye bikaba byateraga impungenge abagikoreshaga.

Mu Ntara y’Amajyaruguru

Mu Ntara y’Amajyaruguru ibikorwa byatangijwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu CG Felix Namuhoranye, bitangirira mu Karere ka Burera mu Murenge wa Cyanika.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore yifatanyije n’Ingabo na Polisi mu bikorwa biteza imbere abaturage

Mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Ntarabana, na ho ibyo bikorwa byahabereye, aho ingabo na polisi bafatanyije n’abaturage  gucukura umuyoboro w’amazi ungana na kilometero ebyiri.

Ni umuyoboro uje gukemura ikibazo cy’amazi ku kigo nderabuzima cya Kinzuzi, kitayagiraga no gufasha abaturage bo muri ibyo bice kuyabona.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi Patrice yabwiye abaturage b’i Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru ko bakwiye gushima ubudasa bw’u Rwanda bwo kuba Ingabo na Polisi bava ku rugamba bakajya no gufasha abaturage mu rugamba rw’iterambere.

Ati: “Iyo bari aha ni uko tuba dufite umutekano. Nyuma y’umutekano turashimira Leta y’u Rwanda yemeye ko abasirikare bifatanya n’abaturage mu iterambere, ni ubudasa.”

Ibindi bikorwa birimo kubera muri ako Karere ni uko abaturage barimo gupimwa Indwara zitandura, abo bazisanganye bakagirwa inama yo kugana abaganga.

Mu Karere ka Nyanza naho mu Murenge wa Muyira inzego z’umutekano zatangiye kubaka inzu eshanu, imwe yagenewe imiryango ibiri (Two in One).

Ni inzu biteganyijwe ko zizatuzwamo imiryango 10, harimo itanu y’abirukanwe muri Tanzania, ibiri y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umwe wasezerewe mu ngabo, n’indi ibiri isanzwe itishoboye idafite aho kuba.

Ibyo bikorwa inzego z’umutekano zirabifatanya n’abaturage bamwe bubaka abandi batwara amabuye.

Abaturage bashimye ingabo na polisi ku rukundo n’ineza bagirira abaturage banabubakira.

Muri iyi gahunda y’ibikorwa by’inzego z’umutekano byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere hazubakwa ibiraro 9 mu bice bitandukanye by’Igihugu, hubakwa ibikorwa by’ubuvuzi no kurengera ibidukikije no gufasha abaturage kubona amazi meza n’ibindi.

 Mu Ntara y’Iburasirazuba

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana na Guverineri bari mu bitabiriye itangira ry’ibikorwa by’ingabo na polisi

Mu Karere ka Nyagatare, ibikorwa  by’ingabo na Polisi byatangijwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, ahakozwe ibikorwa by’ubuvuzi, byatangirijwe ku Bitaro bya Gatunda mu Karere ka Nyagatare, aho byitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima ari kumwena Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba  n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Mu Ntara y’Iburengerazuba

Ibikorwa byatangijwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, bitangirizwa mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Shyira.

Ni ibikorwa byateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza kwibohora 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda.”

Kicukiro Inzego z’ibanze, ingabo na polisi bifatanyije n’abaturage mu bikorwa by’iterambere
Abaturage n’inzego z’umutekano bafatanyije kubaka ikiraro cyangiritse
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 17, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE