Asake yiyunze na se yaratereranye mu burwayi

Umuhanzi Ahmed Ololade uzwi nka Asake yiyunze na se, Fatai Odunsi, nyuma y’uko hari hashize iminsi umubyeyi we atangaje ko yamutereranye mu burwayi bwa Stroke amaranye igihe kirekire, amusezeranya gukora buri kimwe cyose ashaka.
Ni ibyatangajwe n’uyu mubyeyi nyuma y’iminsi mike atangaje ko umuhungu we yamutereranye mu burwayi, agasaba akoresheje imbuga nkoranyambaga kumufasha mu kwivuza.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru, Odunsi yongeye gufata amashusho avuga ko yamaze kwiyunga n’umuhungu we, wamwemereye gukora icyo akeneye cyose.
Yagize ati: “Nyina yamubajije igihe amperukira, ni cyo cyandakaje numva nashaka ubundi buryo bwo kwivuza nkamureka, ariko twakemuye ibibazo byose. Ntabwo tugifitanye amakimbirane.”
Yongeraho ati: “Asake yavuze ko azakora ibyo nshaka byose. Ubu barimo gushaka inzu nshya azangurira, ikindi kandi yemeye gufata inshingano akita ku mwana we Zeenat w’imyaka 11.”
Asake yongeye kwiyemeza kwita kuri se nyuma y’imyaka itatu yaramutereranye mu burwayi bwe kuko yaherukaga kumuvugisha mu 2022.