Perezida Kagame ategerejwe mu biganiro n’abaturage b’i Kigali

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 13, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa Gatandatu tariki 15 Werurwe, agiye gusubukura ibikorwa byo guhura n’abaturage (Citizen Outreach) aho azatangirira kuri Site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro aho azahurira n’abatuye Umujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yaherukaga gusura abaturage b’Akarere ka Nyamagabe, Rusizi na Nyamasheke  hagati y’amatariki 26 -28 Kanama 2022, aho yasabye abaturage kwimakaza umuco wo gukora cyane hagamijwe kurushaho kunoza imibereho y’abaturage.

Yavuze ko iyo uwo muco udahari nubwo haba hariho ubushobozi bungana gute ngo nta cyo umuntu yageraho.

Kuri iyi nshuro, abaturage b’Umujyi wa Kigali bishimiye kumva iyo nkuru y’uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu, bakaba biyemeje kumwakirana urugwiro.

Bavuze ko mu biganiro bidasanzwe, abaturage b’Umujyi wa Kigali biyemeje kuzagaragariza Perezida Kagame ko bamushyigikiye kandi banagaragarize amahanga ko bishimiye kuyoborwa na we.

Umwe muri abo baturage wo mu Karere ka Kicukiro yagize ati: “Turashaka kugaragariza Isi yose ko Paul Kagame atuyoboye, kandi ko turi kumwe muri byose. Ni umwanya wo kwereka buri wese ko tudatewe ubwoba n’ibihano amwe mu mahanga yashyiriyeho Igihugu cyacu.”

Abanyarwanda banyuzwe no kuyoborwa na Perezida Paul Kagame
  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 13, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE