Imbogamizi ku biganiro by’i Luanda mu mboni za Me. Gasominari

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 13, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umunyamategeko ukurikiranira hafi ibya Politike y’Akarere k’ibiyaga bigari, Me Gasominari Jean Baptiste, yagaragaje ko kwemera ibiganiro kwa Leta ya Kongo na M23 biterwa n’uko intambara yananiye Perezida Tshisekedi. Yagarutse ku biganiro Leta ya Congo yasabye, avuga ko harimo imbogamizi zuko abayobozi ba AFC/M23 bakatiwe n’inkiko ndetse banashyirirwaho impapuro zo kubata muri yombi.

Me Gasominari yabigarutseho mu kiganiro yahaye RBA, yanasobanuye ko intambara yananiye Leta ya Congo ahubwo ngo atangira gutanga ruswa no gusabira ibihano u Rwanda, akavuga ko ibyo yakoze ari ibintu bitaramba.

Yagize ati: “Intambara kumunanira yaramunaniye, yaramutsinze biragaragara. Intambara y’amasasu, iya politiki na yo ntayo yatsinze n’icyo bita dipolomasi ngo amahanga yamwumviye agatanga ibihano cyangwa agakora ibyo asaba, byatewe n’iyo ruswa kandi sinibaza ko ibyo ari ibintu biba birambye, ni ibintu by’akanya gato. Ushobora kubikoresha igihe gito ariko ntabwo wabikoresha igihe cyose.”

Icyakoze yavuze ku mbogamizi ku biganiro by’i Luanda, avuga ko izo mbogamizi ari izishingiye ku mpapuro zo guta muri yombi zashyiriweho abayobozi b’Umutwe wa M23 ndetse bamwe bakaba barakatiwe igihano cy’urupfu.

Ati: “Nk’ubungubu abayobozi bose b’umutwe wa M23 n’Ihuriro rya AFC bakatiwe ibihano by’urupfu, izo manza zarabaye ibyo byemezo by’urukiko birahari nta kindi cyemezo cy’urukiko cyabikuyeho.

Ikindi bashyizeho impapuro zibafata, bivuze ngo ni abantu badashobora kuva aho bari ngo batembere ku buryo badashobora gufatwa, ibyo bibazo byose nibaza ko bizabanza bigakemuka mbere yuko n’iyo mishyikirano yabaho.”

Igishobora gukoma mu nkokora ibi biganiro bya Luanda, byanagarutsweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mario Nawfal ukorera ku rubuga rwa X.

Yagize ati: “Nta kibazo mfite cyo kuganira na Perezida Tshisekedi ariko ikigoye cyane ni ugukorana na we. Mwemeranya ku kintu ariko igihe mutandukanye ahita akora ibinyuranye.

Ushobora gutekereza ko yabyibagiwe, ko byahindutse cyangwa se akazakubwira ko mutabivuganye na mba.”

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasabye ko yitabaza Angola ngo ibe umuhuza muri iki kibazo nyamara mu byumweru bibiri bishize ni bwo imiryango ya SADC na EAC bashyizeho abahuza barimo Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya mu gushakira umuti urambye w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 13, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE