Beyoncé ashobora guhagarika gukina Filime

Umuhanzikazi ufite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Beyoncé ashobora guhagarika gukina filime.
Byatangajwe na nyina umubyara Tina Knowles, wavuze ko umukobwa we yahagaritse gukina filime.
Ni nyuma y’uko hari hashize imyaka irenga 10 Beyoncé akina muri filime yitwa ‘Lion King’ yasohotse mu 2019 no muyitwa ‘Mufasa’ ya 2024 aho yifatanyije n’umukobwa we Blue Ivy.
Yifashishije amashusho ya Beyoncé aho yakinnye yitwa Etta James, Tina yayanyujije ku mbuga nkoranyambaga, ayaherekeresha amagambo aca amarenga ko umukobwa we yahagaritse gukina filime.
Yanditse ati: “[Cadillac Records] iracyari imwe muri filime nkunda kandi bintera kubabazwa no kutazongera kubona umwana akina filime, kuba yahisemo kutazakomeza gukina filime. Yabikoze neza muri iyi filime, kandi nta bwikunde kuko yatanze umusanzu we neza.”
Mbere yo kureka gukina, Beyoncé yakinnye muri filime zamamaye nka ‘Carmen: A Hip Hopera,’ ‘Austin Powers, no muri ‘Dreamgirls’ yaje no gutsindira igihembo cya Oscar.
Ibi bibaye nyuma y’uko umubano we n’umugabo we Jay Z, ukomeje kujya habi, nyuma y’aho uyu muhanzi mu mwaka ushize yashinjwe gusambanya umugore wari ufite imyaka 13 mu 2000 afatanyije na P’Diddy.