Amabuye y’agaciro ntiyahunze u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 11, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Imyaka isaga 100 irashize mu Rwanda hatahuwe amabuye y’agaciro nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bunyuranye bwakozwe kuva mu gihe cy’abami, ariko biratangaje kuba muri iyi minsi humvikana inkuru zivuga ko nta mabuye y’agaciro ahaboneka.

Ku bw’inyungu za Politiki, bamwe bavuga ko bitumvikana uburyo u Rwanda ruza mu bihugu by’imbere byohereza amabuye y’agaciro menshi ku Isi, bakavuga ko ayo rucuruza ku isoko mpuzamahanga ruyasahura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Amateka agaragaza ko kuva mu gihe cy’ubukoloni, mu Rwanda hacukurwaga amabuye y’agaciro by’umwihariko mu nyungu z’ibihugu byarukolonije ari na byo byakoze ubushakashatsi bugaragaza ahaboneka amabuye y’agaciro arimo Wolfram, Gasegeteri, Colombite na Tantalite (Tin, Tantalum, Tungsten).

Uretse n’ibyo kandi mu butaka bw’u Rwanda habonekamo zahabu n’andi mabuye y’agaciro adatandukanye n’aboneka mu Burasirazuba bwa RDC bwirahirwa n’amahanga ko bubitse umutungo kamere utagira ingano.

Mu gihe ayo mabuye y’agaciro yacukurwaga n’abanyamahanga, nta wigeze agira ikibazo cyangwa ngo ashidikanye ku kuba hari aturuka mu Rwanda nk’uko yavaga n’ahandi mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ariko uyu munsi mu gihe amahanga aharanira kurinda inyungu z’ubucukuzi bukemangwa mu Burasirazuba bwa RDC, yafatanyije na Guverinoma y’icyo gihugu kwegeka ku Rwanda ibibazo by’umutekano muke no kutabona umusaruro uhagije w’ayo mabuye.

Amabuye y’agaciro ni umutungo kamere udashobora guhagarikwa n’imbibi zakaswe n’abakoloni cyangwa ngo abe yahunga Igihugu kubera ubushake bw’abatacyifuriza ineza ku bwo kwikunda kwabo.

Kugeza n’uyu munsi, mu Rwanda haboneka ibigo bisaga 140 bikora kinyamwuga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko butandukanye. Mu mwaka wa 2023, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda miliyari 1.1 z’amadolari ya Amerika bukaba butanga umusanzu wa 3% ku bukungu bw’Igihugu.

Imibare igaragaza ko u Rwanda rutunganya hagati ya toni 8.000 na 10.000 buri mwaka, amadovize yinjira akaba ashingira ku giciro kigezweho.

Kuba ruza ku mwanya wa gatatu ku Isi inyuma ya Australia na RDC mu gutunganya amabuye y’agaciro ya Tantalite ntibyakabaye ikibazo bitewe n’imbaraga zishyirwa mu gukora ubucukuzi bw’umwuga.

Mu gihe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukomeza kubyazwa umusaruro, buzakomeza kuba inkingi ya mwamba ku bukungu bw’Igihugu hatitawe ku bagerageza gupfobya imbaraga u Rwanda rushyira mu gukumira ibyago byose bikomoka ku bucukuzi butemewe bubera ibindi bihugu isibaniro rya magendu n’umutekano muke.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 11, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE