Abagendana insengero mu mifuka ntibazihanganirwa- RGB

Amabwiriza mashya agenga imiryango ishingiye ku kwemera, yatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imyoborere (RGB), hasobanuwe ko nta kwihanganira abagendana insengero mu mifuka, kubera ko hagamijwe kurengera Abanyarwanda, kuko ari nabo bakirisitu, abayoboke cyangwa abizera b’amadini n’amatorero.
Ni ubutumwa bukubiye mu kiganiro ku mabwiriza mashya arebana n’imiryango ishingiye ku myemerere cyatambutse kuri televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Werurwe 2025
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr Uwicyeza Doris Picard yavuze ko nta kwihanganira abagendana insengero mu mifuka, kuko umutungo w’amadini n’amatorero isoko yawo ari Abanyarwanda, abayoboke bayo.
Yagize ati: “Nta mpaka twagira nk’abagendana insengero mu mufuka, umutu aragenda akandikisha itorero rye, akagenda agakodesha ugasanga n’inyubako imwe bayikodesheje ari batanu, aho agiriye ikibazo arafunze agiye ahandi, agaterura utuntu twe agiye ahandi, ejo ni uko ugasanga aho hose agiye ahasiga ibibazo.
Ibyo ntituzihanganira kuvuga ngo umuntu afite urusengero hejuru yashyizeho akabari, ku wa Gatanu azaba ari akabari, ku wa Gatandatu yashyizeho urusengero izo zigendanwa mu mufuka ntizizihanganirwa. “
Yongeyeho ko hari n’abandi batekereza ko bashobora gukorera mu nsengero batira, ariko ko nabyo bitazihanganirwa.
Ati: “N’abandi bavuga ngo njyewe urusengero rwanjye ntirwujuje ibisabwa ariko nzajya nkodesha urundi rwujuje ibisabwa, mwese muzakwa ubuzima gatozi, ibyo nta mpaka zigibwaho.”
Dr Uwicyeza yakomeje asobanura ko ayo mabwiriza mashya hari ibyo aje gukemura bisanzwe mu mikoranire n’imiryango ishingiye ku myemerere.
Yagize ati: “Hari abo twagiye dusanga abagiye bafata umutungo w’abantu bakawikoreshereza ibyo bashaka nkaho ari umutungo bwite, hakaba n’ibibazo by’iyezandonke, abafata umwanya n’ibitekerezo by’abaturage bagakora ibyaha birenze kuba byafungwa gato.”
Imbarutso yabaye ko itegeko ryo mu 2018 harebwa uko ryubahirizwa bigaragara ko harimo imyitwarire imwe n’imwe y’amatorero idahwitse, itajyane n’amategeko n’umuco n’icyerekezo cy’Igihugu, gusa ku rundi ruhande hakaba n’ibikorwa nk’amashuri, amavuriro yubatswe n’amatorero n’amadini.
Ati: “Ni urwego rukoresha amafaranga aturuka mu baturage ariko ukanasanga ni rwo rwego rutagaragaza uko akoreshwa, hari izindi nzego zifata amafaranga y’abaturage ariko ntihamenyekane uko akoreshwa, aha ni ugushimangira kurushaho kugaragaza uko akoreshwa mu mucyo, akamaro bagirira abaturage kuko ni amafaranga yabo, bafite amafaranga rusange ariko bafite n’ibitekerezo rusange.”
Umuyobozi Mukuru wa RGB yanenze abasa nk’aho bafashe bugwate abayoboke babo ntibagire indi mirimo y’iterambere bakora bakirirwa mu nsengero.
Yagize ati: “Hari amatorero yagiye agaragaza ko afata umwanya wose w’abaturage kuva ku wa Mbere kugera ku Cyumweru birirwa bicaye ahongaho, aya mategeko ni ugukumira gufata abaturage nk’ingwate, bakirirwa mu nsengero ibyo ntibyatuma abaturage batera imbere, ufata abaturage ukabaka umwanya wabo wose, amafaranga….”
Yongeyeho ati: “Hari abashinga insengero nka business, ibyo ni ibyo gukumirwa, ni ukureberera abaturage, ni ukureba ikigirira akamaro abantu muri rusange, ibikubiye muri aya mbawiriza ni ugukumira amatorero usanga abadiyakoni, abahereza, abantu bahora ku rusengero, ntumuhembye kuko arimo gukorera Imana, usanga bakoresha uburetwa umuntu uhahora nta mushahara, nta bwishingizi runaka, narwara biragenda bite?”
Dr Uwicyeza yagaragaje ko ayo mabwiriza mashya ataje kubangamira abantu mu myemerere ahubwo agamije kunoza imikorere. Amadini n’amatorero agakorera mu mucyo kandi akagira uruhare mu bikorwa bifitiye Abanyarwanda akamaro.
Muri Nyakanga 2024, mu nsengero zigera ku 14 000 muri zo izigera ku 9 000 zarafunzwe, kuko zitari zujuje ibisabwa.

j.c says:
Mata 17, 2025 at 7:43 pmAYAMABWIRIZA YAZIYE IGIHE KUKO NAMATIKU ARIMUMATORERO NTAHANDI ARI KUBA UMUDIYAKONI UNGOMBAKUBA UKIZE WAKENA UKAVAHO ntibyoroshye izinsengero zubu nubwinsha ark gukizwa ntako ubusambanyi ubujura ubusinzi niho bwasigariye nugomezemugenzure NB. insengero nkeya akajagari gacike
Cesar Giraneza says:
Kamena 24, 2025 at 10:19 amNi byo burya iyo ibintu bikorwa ariko nta mabwiriza bigendeyeho bikorwa nabi