Sandra Teta asanga umubano we na Weasal ukomezwa no kwizerana

Umugore w’umuhanzi wo muri Uganda Weasel Manizo, Sandra Teta, yavuze ko umubano we n’umugabo we ukomezwa n’uko kwizerana babifashe nk’intwaro mu rukundo rwabo.
Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro na radio imwe mu zikorera muri Uganda, ubwo yari abajijwe ibanga akoresha ritera umugabo we kumukumbura aho yaba ari hose.
Ubwo yari mu kiganiro hagati yabajijwe ku bijyanye n’amashusho aherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ya Weasal, avuga ko yifuza kwitahira muri Uganda akava muri Amerika aho yagiye kurwaza mukuru we Jose Chameleone, agasanga umugore we n’abana, kuko afite ubwoba ko yazasanga hari abavogereye urugo rwe.
Abajijwe ibanga akoresha kugira ngo umugabo we abe yamukumbura ku buryo yumva yasiga umuvandimwe we mu bitaro, Teta Sandra yavuze ko nta kidasanzwe ko ahubwo yimitse kwizera umugabo we kuko imiterere y’akazi ke ayizi.
Yagize ati: “Sinavuga ko hari ikintu kidasanzwe nakoze kugira ngo adukumbure cyane, ntekereza ari uburyo ushobora kuba wumvamo umukunzi wawe no gushaka icyatuma ubushuti bwanyu bukomera kurushaho.”
Yongeraho ati: “Byansabye kumenya no gusobanukirwa imiterere y’akazi ke kuko kagenda neza bitewe n’abafana be kandi harimo n’abagore bagaragaza ko bishimiye ibihangano bye akabavugisha, ubaye udasobanukiwe imiterere y’umwuga we, uhora utongana kuri buri video ishyirwa ahagaragara, twe twimitse kwizerana nk’intwaro yo kurinda urugo rwacu.”
Amajwi n’amashusho ya Weasal Manizo asaba umukirekazi Julliet Zawede kumwishyurira itike y’indege agasubira muri Uganda kureba Umugore we n’abana, yagiye ahagaragara tariki 05 Werurwe 2025.