Kenya: Bigaragambirije ku rusengero bamagana inkunga rwahawe na Perezida Ruto

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 10, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Polisi ya Kenya yarashe ibyuka biryana mu maso inata muri yombi   abantu bigaragambirizaga ku rusengero rwitwa ‘Jesus Winner Ministry’, bamagana impano urwo rusengero rwahawe na Perezida William Ruto ngo kuko bimunga ubukungu bw’Igihugu.

Iyo myigaragambyo ikaze yabereye mu nkengero za Roysambu mu mujyi wa Nairobi ejo ku Cyumweru, ubwo Abakirisitu bari mu materaniro batungurwa no kumva urusaku n’akavuyo k’abamagana inkunga bahawe na Perezida Ruto ingana na miliyoni 20 z’amashiringi.

Abaturage bamaganye ibyo bikorwa bya Ruto bavuga ko bigayitse kuko Igihugu gihanganye n’igiciro gihenze cy’ubuzima, izamuka ry’imisoro n’ibindi bibazo bityo atagomba gutagaguza amafaranga.

Ruto yagaragaje ko ashyigikiye gutanga ituro mu nsengero zitandukanye kuko yanahaye itorero rya Eldoret indi nkunga nk’iyo.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko abantu benshi batawe muri yombi mu gihe cy’imirwano, ubwo abigaragambyaga bageragezaga kwinjira mu rusengero bacana umuriro ndetse bagakoresha amabuye bafunga imihanda iri hafi aho.

Umwaka ushize wa 2024, Kiliziya Gatolika na Anglican banze impano bari bahawe na Perezida Ruto bavuga ko bari kurinda ko itorero ryakoreshwa mu nyungu za politiki.

Ubuyobozi bw’ayo matorero bwagaragaje ko ayo mafaranga afite inyungu za politiki zitumye atangwa kandi ko amadini adakwiye kwijandika muri ibyo bikorwa, bafata umwanzuro wo kuyasubiza vuba na bwangu.

Urubuga rwitwa Star rwatangaje ko Bishop Edward Mwai yavuze ko abantu batavuzwe amazina ari abashyize hamwe abandi bakabagumura kugira ngo bahungabanye umutekano w’itorero.

Kuva Perezida Ruto yatorwa mu 2022 Abanyakenya barakajwe n’izamuka rikabije ry’imisoro bavuga ko bakeneye kwishyura imyenda igihugu gifite kandi Perezida agomba no kubanza gukemura ibibazo by’abaturage birimo ruswa n’ibindi bibugarije ariko akaba atabyitayeho.

Imyigaragambyo ikomeye yabaye mu gihugu hose umwak a ushize yatumye Ruto akuraho umushinga w’itegeko ry’imari watumbagizaga imisoro ndetse n’abaganga barigaragambije bavuga ko imishahara itajyanye n’igiciro cy’ubuzima.

Abaganga bamaze igihe mu myigaragambyo badakora butuma abarwaye baremba abandi babura ubuzima ku bwo kubura abo kubitaho.

Abigaragambya bafunze imihanda bakoresheje amabuye
  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 10, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE