Nyamasheke: Abasore 4 bafatanywe imiraga ya kaningini bibye

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 10, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Kuri sitasiyo y’Urwego  rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, hafungiye Tuyishimire Emmanuel w’imyaka 25, Bayavuge Pierre wa 23, Bahati Tuyisenge wa 25 na Iradukunda Samuel wa 26, bakurikiranyweho kwiba imiraga ya kaningini biyemerera ko bagiye kuyiba ku wa 3 Werurwe2025 saa moya z’ijoro.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Muhavu, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Gihombo, yavuze ko aba basore ari abo mu Midugudu ya Muhavu na Ruhingo, bafashwe ku bufatanye n’abaturage babatanzeho amakuru.

Ati: “Bavuga ko babikoze bihimura ku banyekongo bari baje bagatwara imiraga 5 y’ibyerekezo abarobyi bo muri aka gace b’Abanyarwanda barobesha, ariko ni ubujura kuko badasanzwe ari abarobyi, ahubwo bayishakaga ngo bazajye bitwikira ijoro bajye kwangiza utwana tw’amafi n’isambaza mu Kivu. Ubwo bafashwe ni amahoro,n’abatanze amakuru yatumye bafatwa ni abo gushimirwa.”

Undi wo mu Mudugudu wa Ruhingo ati: “Iyo miraga kugeza ubu iri mu maboko y’ubuyobozi bw’Akagari ka Mubuga, mu gihe hategerejwe ko ba nyirayo baza kuyitwara ariko na bo bakazana iy’Abanyarwanda batwaye kuko kano gace rimwe na rimwe kagira ibibazo hagati y’Abanyarwanda n’Abanyekongo biteza urugomo.

Tukifuza ko ababikurura, cyane cyane abasore nk’aba bajya bahanwa by’intangarugero n’abandi babitekerezaga bakabicikaho.”

Abaturage b’iyi Midugudu yombi baganiriye na Imvaho Nshya, bavuze ko abo basore basanzwe barananiranye muri iyi Midugudu, aho bajya gukurura ibibazo by’ubwumvikane buke hagati y’abarobyi b’Abanyarwanda n’Abanyekongo aho igice cy’Ikivu cy’u Rwanda kigabanira n’icya RDC kandi atari abarobyi, ayo bakuyemo bakayamarira mu tubari, bakavamo bakurura urundi rugomo mu baturage, ari yo mpamvu babona bahanwa by’intangarugero bigaha n’isomo abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré yemeje ifatwa ryabo agira ati: “Gihombo hari abasore 4 bafashwe bakekwaho ibikorwa bitemewe mu kiyaga cya Kivu, bari gukurikiranwa. Akarere Imirenge ikora ku Kivu bari gukorana inama n’abafite aho bahurira n’ibikorwa by’uburobyi kugira ngo hirindwe iyi migirire itemewe.’’

Yavuze ko impamvu bashyira imbaraga nyinshi mu kurwanya ibi bikorwa bitemewe mu burobyi, cyane cyane iyo bigiye kurenga imipaka y’Igihugu, biteza umutekano muke, kwangiza ibidukikije aho umusaruro w’uburobyi muri iki kiyaga ugabanyuka, kuvogera imbibi z’ikindi gihugu na byo bigateza umutekano muke hagati y’abarobyi b’impande zombi, bikanabangamira bikomeye imibanire y’abo baturage b’ibihugu byombi.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 10, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE