APR FC yanganyije na Rayon Sports mu mukino utaryoheye ijisho (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 9, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

APR FC yanganyije na Rayon Sports ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 20 wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Werurwe 2025, kuri Stade Amahoro.

Amakipe yombi yagiye gukina yegeranye mu manota, aho Rayon Sports yari iyoboye Shampiyona n’amanota 42, irusha APR FC ya kabiri amanota abiri.

Wari umukino wa 105 uhuje amakipe yombi kuva mu 1995, mu mikino 104 yaherukaga, APR FC yatsinzemo 44, Rayon Sports itsindamo 33 mu gihe banganyije imikino 27.

APR FC yari yakiriye umukino yatangiye isatira izamu rya Rayon Sports harimo uburyo bwo ku munota wa gatandatu ku mupira wahinduwe na Byiringiro Gilbert mu rubuga rw’amahina, ushyirwa muri koruneri na Souleymane Daffe.

Ku munota wa 11, Rayon Sports yabonye uburyo imbere y’izamu ku mupira Nshimiyimana Yunussu yahaye nabi Ruboneka, ufatwa na Rukundo Abdul Rahman ateye ishoti rinyura ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 14, APR FC yahushije uburyo bw’igitego ku mupira Hakim Kiwanuka yahawe, atera intambwe eshatu, arekura ishoti rikurwamo na Khadime Ndiaye ujya muri Koruneri itagize ikivamo.

Ku munota wa 34, Rayon Sports yabonye uburyo imbere y’izamu ku mupira mwiza wahinduwe na Omborenga Fitina mu rubuga rw’amahina, Rukundo Abdul Rahman agorwa no kuwukina, ateye ishoti ridakomeye ujya hanze.

Kugeza ku munota wa 40 amakipe yombi yagabanyije umuvuduko wo gusatira abakinnyi bakina bizigama.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu igice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje gukinira umupira hagati cyane.

Ku munota 60’ APR FC yakoze impinduka Lamine Bah asimburwa na Dauda Yussif, Hakim Kiwanuka asimburwa na Mugisha Gilbert.

Ni na ko byagenze Kuri Rayon Sports Biramahire Abeddy asimburwa na Aziz Bassane.

Ku munota wa 64, APR FC yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira Mamadou Sy yafunze, awusubiza inyuma kuri Ruboneka uwucomekeye Mugisha Gilbert wirukanse agana mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti rijya hejuru y’izamu.

Iminota 10 ya nyuma y’umukino nta kipe yagaragaje inyota yo gutsinda, abakinnyi bakinaga umupira wo kwirwanaho.

Ku munota wa 87, Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cy’itsinzi ku mupira watakajwe na Dauda Yussif ufatwa na Iraguha Hadji uwucomekeye Aziz Bassane, ageze mu rubuga rw’amahina awutera ku ruhande.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Rayon Sports yakomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 43 irusha APR FC ya kabiri amanota abiri.

Indi mikino yabaye uyu munsi, Mukura VS yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 naho Rutsiro FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1.

Abakinnyi 11 babaje mu kibuga ku mpande zombi

APR FC:

Ishimwe Pierre, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude (c), Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clément, Nshimirimana Ismael Pitchou, Ruboneka Jean Bosco, Lamine Bah, Hakim Kiwanuka, Denis Omedi na Djibril Ouattara.

Rayon Sports:

Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Yousou Diagne, Souleymane Daffé, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin (c), Rukundo Abdul Rahman, Iraguha Hadji na Biramahire Abeddy.

Amafoto: Olivier Tuyisenge

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 9, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE