Kicukiro: Umusozi w’Ubumwe wasimbuje inzigo, urukundo no gushyingirana

Abatuye ku Musozi w’Ubumwe mu Kagari ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, bishimira ko uwo musozi wababereye intandaro yo kubana batishishanya, nubwo bari batandukanyijwe n’urusika rwashibutse ku miyoborere mibi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umusozi w’Ubumwe utuweho n’imiryango yahoze ituye i Rusheshe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ikayigiramo uruhare, imiryango yahigwaga muri Jenoside, abasigajwe inyuma n’amateka ndetse n’imiryango y’abavuye muri Tanzania mu 1994.
Tesire Jeannine w’imyaka 72 wiciwe abe muri Jenoside, yabwiye Imvaho Nshya ko yatujwe k’Umusozi w’Ubumwe mu 2014.
Ati: “Twari abantu batandukanye baturutse impande zitandukanye, harimo abademobe, abavuye Tanzania, abasigajwe inyuma n’amateka, natwe abacitse ku icumu. Tukigera kuri uwo musozi ntabwo twiyumvanagamo, twaratinyanaga…”
Asobanura ko impamvu batabiyumvagamo ari ukubera ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Twe twaje duturutse ku yindi misozi barahadutuza, tuhageze dusanga ni ba bandi batugiriye nabi twibaza uburyo tuzabyifatamo, ariko Umusozi w’Ubumwe umaze kuduha inyigisho z’isanamitima twumva ko na bo atari bo bituma noneho natwe twumva ko ari abantu nkatwe. Twumva ko nta kibazo badufiteho, na bo twaganira tukumva ko ari Sitani yabibye.”
Mukakomite Zawudia, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka, asobanura ko yisanze ku Musozi w’Ubumwe ahimukiye mu 2012, bahageze bahasanga abandi baturage avuga ko ari ababanenaga.
Ahamya ko batasangiraga na bo ariko ngo Umuryango Rabagirana yarabafashe ubaha inyigisho z’isanamitima, ibashyira hamwe n’abandi baturage.
Ati: “[…] ba bandi bakoze Jenoside na babandi bakorewe Jenoside baraza baratwegeranya nyine, turagenda tuba bamwe.”
Mukakomite yabwiye Imvaho Nshya ko kera iwabo batahaga ubukwe, igikombe banywereyemo abakibahaye bagahita bakijugunya kubera kubanena.
Ashima ko nta muntu ukibanena kubera gutura ku Musozi w’Ubumwe ndetse no kuba barahawe inyigisho z’isanamitima. Ati: “Nka Mudugudu akorera itsinda iwanjye, namuha amazi mu gikombe akanywa bityo nkabona nta muntu ukiduheza, nkabona abantu twese turi bamwe, turashyingirana.
Ubungubu mfite umwana w’umuhungu yaragiye ashaka umucikacumu nta kibazo ntibigeze baduheza bavuge ngo aba ni ba bandi, ubu twarasobanutse turi abantu beza cyane.”
Ahamya ko uwo muryango wagiye kubashakamo babazi neza. Ati: “Umuhungu wanjye yakunze umukobwa, badusaba gusaba gutanga inkwano turabikora kandi twarazibonye turagenda dukwa umukobwa, turamusaba, umuryango uratwishimira, umuhungu wanjye ashaka umukobwa mwiza cyane usobanutse.”
Mu buhamya bwa Tesire, avuga ko Umuryango Rabagirana wahurije hamwe abagore bafite abagabo bagize uruhare muri Jenoside n’abagore bacitse ku icumu, batangira kuboha imitako.
Avuga ko ntawe ugifite ubwoba ndetse ko ugize ikibazo cyangwa ibirori bamusura.

Ati: “Barapfusha tukajya kubafasha gushyingura natwe twagira ibyago bakadusha, mbese turasurana nkuko abanyarwanda bari bisanzwe basurana nta kibazo.”
Ibijyanye n’ibikorwa bibateza imbere, Tesire avuga ko kuboha babitangiye vuba ariko bakaba bamaze kugeza 600 000 by’amafaranga y’u Rwanda mu isanduku yabo kuko igihe kinini bakimaze biga kuboha imitako.
Ati: “Ntabwo twari twabona amasoko yagutse yadusaba ibintu byinshi ngo tubijyane ariko dufite icyizere ko uko abantu bakomeza kutuvugira tuzabona isoko ryagutse tukajya tugemura no hanze y’Igihugu.”
Iyo bicaye baboha imitako baganira ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bigatuma barushaho kubabarira ababahemukiye na bo bakabiyumvamo.
Nubwo nta bukwe arakoresha cyangwa ngo agire ikindi kintu akoresha ariko ngo iyo arwaye, ahamagara umwe mu bagize itsinda ryabo akaza kumusura akaba yanahita amujyana no kwa muganga.
Kuri we hari intambwe nini imaze guterwa kuko mbere ntawajyaga gusaba undi amazi. Ati: “Mbere ntawaguhaga amazi ngo uzayanywe na bo ubwabo ntawazaga gusaba amazi, ubu dusigaye tubona twese turi bamwe ku buryo ntawukigira ubwoba.
Yaba ari no guhinga tujyayo tugafatanya, yaba ari no gusarura ujyayo ugafasha mugenzi wawe akaba yaguha n’umurima nawe ugahinga kuko bazi ko twebwe nta masambu tuhafite. Ubona ko byose byashize mu mitima yabo, ubu turi bamwe.”
Mukakomite Zawudia avuga ko bakoze amatsinda y’isanamitima no kwizigama, nyuma Rabagirana ibashingira ishyirahamwe ryo kubumba amavazi.
Kera batungwaga no kubumba inkono ariko ngo nta cyo zari zibamariye.
Akomeza avuga ko icyo gihe abana babo batigaga none ubu ngo bajya ku ishuri.
Umwe mu bana be arangije kwiga amashuri yisumbuye, undi yageze mu wa Gatandatu abura ubushobozi ahita amujyana kwiga imyuga kandi ngo yashoboye kwigurira igare rimufasha kwiteza imbere.
Itsinda ryabo rigizwe n’abantu 20 bahura buri wa Gatandatu w’icyumweru, mbere yo kugira icyo bakora, ngo babanza bakaganira ku mateka mabi yabaranze.
Ati: “Na babandi bakoze Jenoside nabo tuba turi kumwe tukaganira, bakavuga uko amateka yabaranze, abakorewe Jenoside nabo tukaganira, tugasanga twese turi mu gatebo kamwe, tugasanga ya mateka yaturanze twayasize inyuma.”
Bashoboye kwishyurira mituweli imiryango itishoboye, imiryango igera kuri itatu yabanaga mu makimbirane barayihuza.
Mukakomite ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame watumye bongera kuba Abanyarwanda bazira amacakubiri.
Mu ntangiro z’umwaka ushize Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko ubuyobozi bwiza bw’Igihugu n’icyerekezo cyabwo cyatumye igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyiyongeraho igipimo cya 12.4% mu myaka 10, kigera kuri 94.7% kivuye kuri 82.3%.
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko nyuma yo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubumwe n’ubwiyunge byagizwe umusingi w’iterambere u Rwanda rugezeho uyu munsi.
