Ariel Wayz yashyize hanze Album ye asobanura ifoto igaragaraho

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 8, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umuhanzi Ariel Wayz yashyize ahagaragara Album  ya mbere yise ‘Hear to stay’ avuga ko yamugoye nk’umuhanzi wigenga asobanura ifoto igaragaraho (Cover photo).

Ni Album igaragaraho amafoto abiri ye ateganye hamwe amwenyura ahandi ubona yasamye cyane.

Mu gusobanura iyo shusho igaragara kuri Album ye, Ariel yavuze ko isobanura ba Ariel babiri batandukanye, kandi bombi babaho bitewe n’ibyo arimo kunyuramo.

Yagize ati: “Ku kijyanye n’amafoto, hamwe Ariel arimo kumwenyura ari mu rukundo, arishimye ahandi afite umujinya bamurakaje, abamuvuga nabi, n’ibindi bibi byose ahura nabyo harimo ibyiyumviro by’umujinya, akababaro n’umujinya.”

Ariel Wayz wahisemo guhuza kumurika Album ye n’umunsi mpuzamahanga w’umugore, avuga ko yifuza kuzatuma n’iyo yaba atakiri mu muziki nubwo atabyifuza, ari uko yagira inzu ifasha abahanzi ku buryo yasiga abahanzikazi bamaze kuba benshi.

Ati: “Sinifuza kuzava mu muziki ariko biramutse bibayeho, nifuza kugira inzu ifasha abahanzi (Label) ku buryo nazasiga abahanzi b’abakobwa basigaye baganza abahungu.”

Uyu muhanzi avuga ko inama yagira umukobwa ushaka kuza mu muziki ari nyinshi ariko iy’ingenzi ari uko akwiye kumenya icyo ashaka akagiharanira kandi ntiyemere gucika intege.

‘Hear to stay’ ni album iriho indirimbo 12, zose zivuga ku rugendo rwa Ariel Wayz mu muziki, ibihe byiza n’ibibi yahuriyemo nabyo ndetse n’urukundo yeretswe n’abakunzi be kuva agitangira.

Indirimbo ziyiriho harimo izo yafatanyije n’abandi bahanzi zirimo ‘3’ in the morning’ yakoranye na Kent Larkin, ‘Urihe’ yahuriyemo na Kivumbi King na ‘Feel it’ yifashishijemo Angell Mutoni.

Izindi ndirimbo yumvikanamo wenyine ni Sana, Izee, Made for you, Mbeshya, Icyatsi n’ururo, Side chick, Dee, Blessed na Ariel &Wayz.

Uyu mukobwa avuga ko agitangira urugendo rwo gukora umuziki ku giti cye atandukanye n’abasore bakoranaga nk’itsinda, yaciwe intege na bamwe mu banyamakuru.

Yagize ati: “Ngifata umwanzuro wo gukora umuziki ku giti cyanjye, hari abanyamakuru banshiye intege, baravuga ngo ese kariya karumva gakomeye, karumva karenze abahungu (Symphony Band), reka tugahe iminsi ingahe karahita karuha none imyaka ibaye ine ndacyahari.”

Biteganyijwe ko album ya Ariel Wayz ishyirwa ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Werurwe 2025, hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, aho kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri link yo gukurikira igitaramo, yishyura 1000 Frw.

Ariel avuga ko aya mafoto ye agaragara kuri Album amugaragaza yishimye kandi anababaye kuko ubwo buzima bwombi abucamo
Ariel Wayz avuga ko gukora Album uri umuhanzi wigenga bigorana
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 8, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE