Santarafurika: Abasore n’inkumi 438 bigishijwe na RDF binjijwe mu ngabo z’igihugu

Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Werurwe 2025, Minisitiri w’Intebe akaba n’Umukuru wa Guverinoma ya Santarafurika, Félix Moloua, yayoboye igikorwa cyo gusoza amasomo y’ibanze y’abasirikare 438 binjijwe mu Ngabo za Leta y’icyo Gihugu, FACA (Force Armée Centrafricaine).
Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Major General Vincent Nyakarundi.
Ayo amasomo ya gisirikare yatanzwe ku basore n’inkumi akaba yaratanzwe n’Ingabo z’u Rwanda biturutse ku masezerano hagati y’ibihugu byombi.
Abinjiye mu Ngabo za Santarafurika (FACA), ni abagize icyiciro cya gatatu cy’aya masomo atangwa na RDF.
Binyuze mu bufatanye bw’u Rwanda na Santarafurika, Ingabo z’u Rwanda zimaze kwigisha abarenga 1100 bahawe amasomo y’ibanze abinjiza muri FACA.
U Rwanda rutangaza ko rwiteguye gukomeza gufatanya na Santarafurika kubaka igisirikare gihamye kizafasha mu rugendo rwo gushimangira umutekano w’iki gihugu.
Ibi ni ibyagarutsweho n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, wavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana na Santarafurika mu kubaka ubushobozi bw’ingabo z’iki Gihugu bitari ku rwego rw’ibanze gusa ahubwo no mu bindi byiciro byisumbuyeho by’ubumenyi mu bya gisirikare.
Yasabye abinjiye mu gisirikare cya Santrafurika kuzakoresha neza ibyo bize bafasha abaturage aho kubahutaza.



