Amarangamutima y’Abagore n’abakobwa bahawe indabo muri Gen-z Comedy

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 7, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-z Comedy cyabaye ku mugoroba wa tariki 06 Werurwe 2025, hazirikanywe abagore n’abakobwa bahabwa indabo mbere yo kwinjira, mu rwego rwo kwifatanya na bo mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore usanzwe uba buri mwaka tariki 8 Werurwe.

Bamwe mu bagore n’abakobwa bitabiriye icyo gitaramo basazwe n’ibyishimo byo kuzirikanwa bagahabwa indabo zibifuriza umunsi mwiza w’umugore.

Ubuyobozi bwa Gen-z Comedy bwahisemo kuwubifuriza mu rwego rwo kubereka ko ari ab’ingenzi.

Bamwe mu bagore n’abakobwa bitabiriye icyo gitaramo baganiriye na Imvaho Nshya, bayitangarije ko ari iby’agaciro kuba bazirikanywe.

KezaTracy yagize ati: “Ni ibintu byiza bishimishije, icya mbere bitwibukije ko turi mu kwezi k’umugore binatwibutsa ko turi ab’agaciro, ikindi bitwereka ko Gen-z nayo iba yatuzirikanye nk’abagore, turabashimira na bo.”

Ibi avuga bishimangirwa na mugenzi we Tuyizere Adelyne, uvuga ko nubwo afite umugabo ariko nta na rimwe aramuha ururabo.

Ati: “Bagize neza cyane, kubera ko mfite umutware ariko ntaranzaniraho ururabo, urumva nagize Imana kuba naje hano bakarumpa, ni ibintu byiza bankoreye, ndinjiye mbona bararumpaye ni byiza cyane kuko kwakira ururabo bigaragaza ko ukunzwe.”

Ni ururabo rwari ruherekejwe n’agapapuro kariho ubutumwa bugira buti: “Umugore ni umutabazi udakangwa n’ibihe nawe ni ko uri. Twaza utere imbere cyane, uri umunyembaraga, uri uw’agaciro! Tukwifurije ukwezi kwiza Mpuzamahanga kwahariwe Umugore.”

Aganira na Imvaho Nshya, Ndaruhutse Fally Merci usanzwe ategura Gen-z Comedy, avuga ko byari bikwiye gutanga indabo bakifuriza abakobwa n’abagore ukwezi kwabo kwiza kuko bafite agaciro gakomeye muri sosiyete.

Ati: “Turi mu kwezi k’Umugore cyane ko Umunsi nyirizina uzizihizwa ku wa Gatandatu, ariko twifuje kwizihiza abagore n’abakobwa b’abakunzi bacu muri rusange, tubabwira ko tubashimira kandi ko ari  abantu b’umumaro muri sosiyete yacu ni bo ba mama.”

Umuntu ukibabona nk’abadashoboye namubwira ko yijijisha nta muntu utazi ko umugore ari uw’agaciro mu buzima bwa buri muntu wese, ni bo barezi umuntu utabona agaciro k’umugore sinzi niba ake we aba agafite.”

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa buri mwaka tariki 08 Werurwe, muri uyu mwaka ku rwego rw’Igihugu ukazizihirizwa mu Karere ka Ngororero.

Abategura Gen-z Comedy show bavuga ko Abagore ari abarimu beza muri sosiyete bagomba kubafasha kwishimira ukwezi kwabo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 7, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE