Ishimwe Claude yongeye guhabwa umukino wa Rayon Sports na APR FC

Umusifuzi Mpuzamahanga wo Hagati, Ishimwe Jean Claude ’Cucuri’, yahawe kuzayobora umukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda uzahuza APR FC na Rayon Sports, ku Cyumweru tariki ya 9 Werurwe 2025.
Amakipe yombi azahurira muri uyu mukino akeneye intsinzi, cyane kuri APR FC irushwa amanota abiri na mukeba zihanganira igikombe buri gihe.
Rayon Sports ya mbere n’amanota 42 , na yo izaba ikeneye gutsinda uyu mukino ku buryo yashyiramo ikinyuranyo cy’amanota atanu, bikayiha amahirwe yo gukomeza kwizera ko yakwegukana igikombe cya Shampiyona iheruka mu 2018.
Uyu mukino ufite byinshi uvuze ku ikipe ishobora kwegukana Shampiyona ya 2024/2025 uzaba ku Cyumweru saa cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro, wahawe Umusifuzi Ishimwe Jean Claude “Cucuri” ufatwa nk’umwe mu basifuzi bagaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo akaba kandi yarasifuye uyu mukino inshuro nyinshi.
Abandi basifuzi bazungiriza Ishimwe na bo ni mpuzamahanga aho umwungiriza wa mbere azaba Karangwa Justin nk’Umusifuzi wa mbere wungirije.
Mugabo Eric azaba ari umwungiriza wa kabiri, mu gihe Ngabonziza Jean Paul azaba ari Umusifuzi wa Kane.
Kwinjira kuri uyu mukino utegerejwe n’abatari bake ni 3000 Frw, 5,000 Frw, 30.000 Frw, 50,000 Frw, 100.000 Frw na miliyoni 1 Frw.

