Kuvuga ko u Rwanda nta mabuye rugira ni ukwigiza nkana-RMB

Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB) cyatangaje ko amabuye y’agaciro ari menshi kandi ari hose mu Rwanda, kinyomoza abavuga ko nta mabuye rufite ko ari ukwigiza nkana cyane ko bamwe mu babivuga ari na bo batangiye ubucukuzi mu Rwanda, bakarondora, bagakora amakarita y’aho amabuye y’agaciro aherereye.
Byatangajwe mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo Rwanda ku wa Kane tariki ya 6 Werurwe 2025.
Umuyobozi mu Kigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB), Nsengumuremyi Donat, yasobanuye ko amabuye acukurwa mu Rwanda haherewe ku makarita yakozwe na bamwe mu bashinja u Rwanda ko rutagira amabuye y’agaciro.
Ati: “Biba bitumvikana ko ari bo bavuga ko u Rwanda nta mabuye rufite kandi amakarita tugenderaho yerekana ibijyanye n’amabuye iya mbere yakozwe n’Ababiligi yasohotse mu 1918, hanyuma mu 1930 bagaragaje ibikorwa by’amabuye n’ubucukuzi buratangira.”
Yongeyeho ati: “Ndetse hari n’amakuru bari baragiye babika iwabo mu Bubiligi ajyanye n’iby’ubushakshatsi n’ubucukuzi bw’amabuye. Kuri ubu tujyanisha n’ikoranabuhanga […] ubu myaka ya vuba twakoze amakarita mashya.”
Nsengumuremyi yakomeje asobanura ko mu myaka nka 2 cyangwa 3 bamaze bakorana n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe iterambere Enabel, bongerera ubushobozi abakora mu bucukuzi bafatanyije na REWU.
Ati: “Ni gute wavuga ngo nta mabuye kandi uha ubumenyi abakora mu bucukuzi, bareba ibikorwa bihari bagasura, bakanezerwa warangiza ugasanga bivuguruza, bakoresha imvugo zitagize icyo zishingiyeho.”
Yavuze ko mu Rwanda hari ibirombe by’amabuye y’agaciro kandi hafi mu gihugu hose habarurwa impushya 154 ziri mu bikorwa by’ubucukuzi n’iby’ubushakashatsi bigera muri 18.
Nsengumuremyi yavuze kandi ko amabuye yitwa ay’agaciro bitewe n’umumaro wayo.
Yagize ati: “Amabuye y’agaciro ni menshi, ari ahantu hatandukanye kandi yitwa ay’agaciro bitewe n’agaciro rifite mu buzima bwa muntu. Ahantu hose hari amabuye, aho wacukura wabona amabuye, ariko yose agenda atandukana, hamwe akitwa ay’agaciro ahandi ntiyitwe ay’agaciro, bitewe n’isoko riri kuyakenera.”
Yongeyeho ko hari amabuye abantu batari bazi ko ari ay’agaciro, ariko uko iminsi igenda iza bigenda bisobanuka.
Ati: “Kubera ikoranabuhanga ryo kutangiza ikirere n’ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi, hari amabuye yatangiye kwitwa ay’agaciro kandi kera yari amabuye asanzwe. Mu minsi ya vuba, amabuye ya Lithium mu Turere tumwe nka za Ngororero wasangaga abantu barayubakishije inzu, ariko bamenye ko agaciro kazamutse bidasanzwe birangira bamwe bagiye gusenya inzu bati ‘twubakishije imari ifite agaciro karenze’, mureke tuyohereze ku isoko.”
Imibare igaragaza ko u Rwanda rwarengeje intego yo rwari rwihaye mu bucukuzi.
Ati: “Mu mwaka ushize twari kuri miliyari 1, 700 z’amadolari ya Amerika, muri 2017 aho twari kuri miliyoni 373 z’amadolari ya Amerika, nyamara icyo gihe twari twihaye intego ko mu 2024 ushobora kuzarangira tugeze kuri miliyari 1,5 ariko kubera imbaraga zashyizwemo twarengeje intego.”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi y’Amabuye y’Agaciro, Kagenga Innocent, yavuze ko abavuga ko u Rwanda rudafite amabuye y’agaciro ari abataruzi.
Ati “Buriya Kigali yose, ikikijwe n’amabuye. Kuri Mont Kigali hari Sosiyete ya Gamico Mining ihacukura Gasegereti. Hirya no hino mu Ntara hari amabuye, hari amasosiyete manini nka Trinity ahandi hakorwa ubucukuzi ni i Rutongo, Wolfram icukurwa Nyakabingo n’ahandi.”
Ku bijyanye n’uruhare rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu, yavuze ko abarenga 100 000 bakora mu bucukuzi, hari n’imisoro itangwa kanid usanga imisoro yayo ari umwihariko itegeko ryagiye riwugena rijyanishije n’ijanisha amabuye yishyura 5% kuri gasegereti, coluta na Wolfram.
Ibituma umusaruro wo mu bucukuzi uzamuka ni ukubera ingufu zishyirwa mu bushakashatsi butuma haboneka icyerekezo cyo kumenya ibicukurwa umuntu azi ibyerekezo, uzi ko hari amahirwe afatika ku buryo ucukura ugakomeza no mu yindi myaka.
Gukoresha ibikoresho bigezweho, imashini akazi kagakozwe mu kwezi imashini igakora nko mu cyumweru kimwe. Kuzana inganda nta mabuye yatakara imashini ziyayungurura neza ntugire ayo utakaza. Ubucukuzi bwa gakondo bwasimbujwe ubucukuzi bwa kinyamwuga.
Ikindi ni ubumenyi, mbere nta mashuri yari ahari yo kwigisha ubucukuzi ariko ubu Leta yashyizeho ishami ryayo. Muri IPRC Kigali harimo abize iby’ubucukuzi bajya gufasha ababusanzwemo mu gucukura no kubungabunga ibidukikije. Nibura buri kirombe kigomba kugira umuntu 1 wabyigiye.