MIGEPROF irishimira imbaraga zikomeje gushyirwa mu iterambere ry’abagore

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, (MIGEPROF) yagaragaje ko umugore n’umukobwa b’u Rwanda bashyigikiwe na politiki y’Igihugu kandi ari inkingi ikomeye mu kubaka igihugu kitajegajega no kugishyigikira mu iterambere.
Yabigarutseho kuri uyu 06 Werurwe 2025, mu gihe u Rwanda n’Isi yose byitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore uzaba tariki ya 08 uku kwezi.
Ni umunsi uzizihizwa mu gihugu hose ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umugore ni uw’agaciro”, ku rwego rw’igihugu uzizihirizwa mu Karere ka Ngororero.
Minisitiri wa MIGEPROF, Uwimana Consolee yagaragaje ko Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore uba ari umwanya mwiza wo kumuzirikana n’umuryango we mu iterambere ry’Igihugu, harebwa ibimaze kugerwaho n’imbogamizi kugira ngo hafatwe ingamba.
Yashimiye Leta y’u Rwanda ku bushake no kudahwema gushyigikira umugore mu nzego zose.
Ati: “Turashima ubushake bwa politiki, imbaraga Igihugu cyashyize mu kubaka ubushobozi bw’umugore n’umukobwa mu nzego zose ubu bakaba bagira uruhare rugaragara muri gahunda zose na politiki za Leta bigaragarira mu bikorwa by’iterambere tumaze kugeraho mu bukungu imiyoborere n’imibereho myiza.”
Bitewe n’imyumvire yo hambere n’umuco w’Abanyarwanda wasangaga abagore bahezwa muri byinshi bitandukanye aho hari imigani migufi yabigaragazaga ndetse abagabo bakabakandamiza.
Muri iyo migani migufi harimo; ‘Uruvuze umugore ruvuga umuhoro’, ushatse gusobanura ko iyo umugore afashe ijambo mu rugo cyangwa akungurana ibitekerezo n’umugabo haduka intugunda.
Hari uwagiraga uti; ‘Nta nkokokazi ibika isake ihari’ ; ushatse kuvuga ko nta mugore ugomba kuvuga imbere y’abagabo, n’indi myinshi itandukanye.
Uretse iyo migani nta mwana w’umukobwa wajyaga mu ishuri ngo yige musaza we atariga kuko bateshwaga agaciro ahubwo bakabwirwa ko akazi kabo ari ukuguma mu rugo bagakora uturimo two mu rugo.
Nta mugore cyangwa umukobwa wakoraga akazi k’imbaraga, kuko uwabirengagaho yahimbwaga amazina arimo; ‘igishegabo’ n’andi atandukanye amutesha agaciro anagaragaza ko yakoze ibidakorwa.
Abagore n’abakobwa bahezwaga mu mirimo itandukanye atari uko batayishoboye ahubwo bagahorwa ko ari igitsina gore gusa.
Usibye no mu mirimo isanzwe hari n’inyandiko zo muri Bibiliya, igitabo gifatwa nk’icyejejwe kandi cy’ukuri zigaragaza guteshwa agaciro kw’abagore n’abana.
Iyo babaraga abantu mu nyandiko za Bibiliya bakuragamo abagore n’abana ndetse mu gihe cy’intambara ntabwo bicwaga batwarwaga mu minyago kuko bafatwa nk’abanyantege nke.
Kuva mu isezerano rya kera kugera mu rishya nta bagore bahagaragaraga imbere y’imbaga y’abantu ngo babwirize ubutumwa.
Ariko uko ibihe byagiye bisimburana abagore binjijwe muri gahunda zitandukanye z’itorero bahabwa imirimo ndetse no mu bihugu byabahezaga bisobanukirwa akamaro kabo.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere ku Isi bishyigikira umugore n’uruhare agira mu iterambere, rukarwanya ihohotera bakorerwa mu ngeri zose.
Rukaba rukomeje guca agahigo ko kuba igihugu cya mbere ku Isi gifite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.
Umutwe w’Abadepite urimo abagore 63.75%, uw’Abasenateri ukagirwa n’abagore 53.8%.
