Tone yashyikirije Nduhungirehe kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira Norvège mu Rwanda

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 6, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yakiriye Kopi z’impapuro zemerera Ambasaderi Tone Tinnes, guhagararira Norvège mu Rwanda. Ni umuhango wabaye ku wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe 2025.

Abayobozi bombi baganiriye kandi ku buryo bwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibibera mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

U Rwanda na Norvege ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye, aho mu burezi by’umwihariko mu bijyanye na siyansi Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) na Kaminuza ya AGDER yo muri Norvège bakorana mu kungurana ubumenyi muri Siyansi n’Ikoranabuhanga binyuze mu guhugura abarimu n’abanyeshuri kimwe no guteza imbere ibikorwa by’ubushakashatsi.

Hagati y’ibihugu byombi habayeho gukorana mu byerekeranye n’imisoro ahari umushinga ujyanye no kunoza amategeko y’imisoro, hari kandi ubufatanye mu bijyanye n’impunzi n’abimukira bava muri Libya ndetse ibihugu byombi biri ku isonga mu kugira abayobozi benshi b’abagore, haba mu Nteko Ishinga Amategeko n’ahandi.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 6, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE