CAR:Gen Maj Nyakarundi yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, General Major Nyakarundi Vincent, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Repubulika ya Santarafurika (CAR), ari kumwe n’Umuvugizi w’Ingabo, Brigadier General Ronald Rwivanga, basuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye Loni (MINUSCA).
Basuye uwo mutwe w’ingabo imitwe y’ingabo wa Rwanda Battle Group VII na Level 2+ Hospital) bakorera muri MINUSCA, mu mujyi wa Bria, muri Haute-Kotto, mu burasirazuba bwa CAR kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe 2025.
Akigera aho bakorera, yakiriwe kandi anasobanurirwa uko mutekano n’ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukorwa mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri ako gace.
Ni ibiganiro byatanzwe na Lieutenant Colonel Willy Ntagara, uyobora Rwanda Battle Group VII.
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Gen Maj Nyakarundi yagiranye ibiganiro nabo basirikare, abagezaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko abashimira umurava n’ubunyamwuga bagaragaza mu kazi kabo.
Yashimye akazi gakorwa n’ingabo z’u Rwanda ziri muri MINUSCA ndetse n’iziri mu butumwa bushingiye ku bufatanye bw’ibihugu byombi zombi (bilateral forces) mu kubungabunga amahoro no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bo muri CAR.
Yabasabye gukomeza kuba maso, kugira imyitwarire myiza no gukomeza kuzuza neza inshingano zabo.
Yanabamenyesheje amakuru ajyanye n’umutekano mu Rwanda no mu karere, ashimangira ko imipaka y’u Rwanda irinzwe neza kandi ko nta mutekano mucye uva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wahungabanya u Rwanda, kubera ingamba z’ubwirinzi zafashwe n’ingabo z’u Rwanda.
Rwanda Battle Group VII ni batayo y’ingabo zifite ibikoresho bigezweho (Mechanised Infantry Battalion), kandi ni zimwe mu ngabo z’u Rwanda zikorera muri MINUSCA.
Imwe mu mirimo bashinzwe harimo kurinda abasivili, gukora uburinzi ku manywa na nijoro, no kurinda inzira z’ingenzi zikoreshwa mu gutwara ibikoresho n’ibiribwa.
Banagira uruhare mu bikorwa by’ubufatanye n’abaturage (Civil-Military activities) nk’umuganda, gutanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu, n’ibindi bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ibitaro bya Level 2+ bitanga serivisi z’ubuvuzi ku basirikare ba MINUSCA bakorera mu gace k’Iburasirazuba, harimo ubuvuzi bw’indwara rusange, kubaga (general surgery), gutera ikinya, ubuvuzi bw’indembe, imyitozo ngororamubiri, gusuzuma hifashishijwe imashini (medical imaging), ubuvuzi bw’indwara zo mu mubiri ndetse n’ubuvuzi bw’amenyo

