Iterambere ryacu ni twe bo kuryirindira no kuriha icyerekezo- Dr Utumatwishima

Mu Ntara y’Amajyepfo, urubyiruko 400 ruhagarariye urundi, bashishikarijwe kuba ba rwiyemezamirimo baboneye kandi bahanga udushya kuko iterambere rihera ku muntu ku giti cye kandi akariharanira, akaba ari na we uriha icyerekezo.
Babishishikarijwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Abahanzi, Dr Utumatwishima Abdallah kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gashyantare 2025 i Huye.
Yagize ati: “Iterambere ryacu ni twe ubwacu tugomba kuryirindira, ntawe uzatugeza ku cyerekezo tujyamo nitutabiharanira.”
Urubyiruko rwasabwe kuba ba rwiyemezamirimo baboneye kandi bahanga udushya.
Minisitiri Dr Utumatwishima yasabye urubyiruko kurangwa n’indagagaciro yo Gukunda Igihugu.
Ati: “Gukunda Igihugu ni ihame kandi dukomeyeho.”
Yeretse urubyiruko n’abayobozi b’urubyiruko akamaro ko kwihuriza mu makoperative kugira ngo amahirwe azabasange hamwe, abatuma gushishikariza urubyiruko kuba abakorerabushake.
Yabasobanuriye amahirwe Igihugu cyabashyiriyeho ajyanye no kwiteza imbere nka ‘YouthConnekt,’ Aguka, Road Maintenance, Ingazi iriho amasomo y’ikoranabuhanga n’izindi gahunda zabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo.
Bamwe mu rubyiruko bwagaragaje ibyo bagezejo babikesha kwitinyuka.rukabyaza umusaruro amahirwe ahari.
Dusabimana Camarade uri mu bashinze Koperative ya ‘Rungano Ndota’, itanga inguzanyo ku rubyiruko kuva ku bihumbi 50, yavuze ko urubyiruko rukangurirwa kubyaza umusaruro amahirwe y”iterambere ahari.
Ati: “Amahirwe igihugu cyacu cyaduhaye uyakoresha agira aho yigeza kandi ibyo ntibigerwaho ako kanya, ni inzira yo guhatana no kudacika intege iganisha ku bukire.”
Uwineza Shakira, wongerera agaciro urusenda, avuga ko nta mpamvu yo gucika intege, urubyiruko rugomba kwitinyuka.
Yabyaye akiri muto, ntiyacika intege, kuko amaze kubyara yasubiye ku ishuri arangije atangira business yo gutunganya urusenda.
Ati: “Rubyiruko, birashoboka guhera kuri bike tukagera kuri byinshi. Ndabibutsa ko abashaka kujya hanze bajyayo bajyanye ibyo bakora bibyara inyungu.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Abahanzi, Dr Utumatwishima Abdallah yari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo KayitesiAlice, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye banasuye imurikabikorwa rya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bo muri iyo Ntara.




