Bebe Cool yatangaje ko yahagaritse gukora itangazamakuru arengera umuziki we

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 5, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Uganda Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool, wageze gufatanya umuziki n’itangazamakuru yatangaje ko icyamuteye guhagarika itangazamakuru ari ukugira ngo arengere umuziki we.

Ubwo yari mu kiganiro kuri NRG Radio ikorera muri Uganda, Bebe Cool yatangaje ko yagize ubwoba ko abafana be bashobora kuzatwarwa no kumva ijwi rye kuri radio hanyuma imiziki ye bakayima umwanya.

Yagize Ati: “Nagombaga guhagarika itangazamakuru, kubera ko ntashakaga ko abantu bamenyera ijwi ryanjye kuri Radio, numvaga bizagira ingaruka ku muziki wanjye.”

Uwo muhanzi avuga ko yaterwaga ipfunwe no kuba yacuranga indiririmbo ye kubera gutinya ko byafatwa nko kwikina.

Ati: “Mu kiganiro nakoraga nagombaga gushaka indirimbo zikunzwe nkazicuranga, ariko sinashoboraga gushyiramo indirimbo yanjye kabone nubwo nasanga yujuje ibisabwa, kubera ko nabaga nibaza ko byagaragara nabi bitewe nuko nyirayo ari we urimo gukora ikiganiro.”

Bebe Cool yari umunyamakuru wa Radio Capital fm ikorera muri Uganda, aho ikiganiro cye kibandaga ku ndirimbo zakunzwe ku Isi mu 2003.

Bebe Cool avuga ko yanze ko abantu bakomeza kumva ijwi rye kuri Radio kurusha kurimenyera mu muziki
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 5, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE