Amahanga arindagizwa n’ibinyoma, inyungu za politiki n’ubukungu mu kibazo cya RDC- Dr Kalinda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 5, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yagaragaje ukuntu amahanga agendera ku binyoma, inyungu za Politiki n’ubukungu akanga gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akagitwerera Rwanda.

Yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe 2025, mu Nama Nyunguranabitekerezo yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi, yagarukaga ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere, ingaruka zayo n’ingamba zo kuyirwanya.

Yibukije ko u Rwanda rwanyuze mu mateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko rukabasha kubyikuramo rwemye kandi rukomeje kurwanya ingabitekerezo yabyo.

Ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amahanga kuva mu myaka myinshi ishize, akomeje kubogamira kuri iyo Leta, akanga kuyifasha gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba.

Yagize ati: “Amahanga yakomeje kurindagizwa n’ibinyoma n’inyungu za politiki n’ubukungu, nkuko bigaragara muri iki gihe.”

Yavuze ko amahanga akomeje kurebera ibikorwa by’ubugome ubwicanyi n’ingengabitekerezo bihemberwa na Leta ya Congo ifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, unagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yongeyeho ati: “Ibi byiyongeraho amagambo y’ubushotoranyi no gukangisha intambara aho Perezida Tshisekedi, ubwe yatangaje umugambi wo gutera u Rwanda no guhirika ubutegetsi bw’Igihugu cyacu.”

Yavuze ko muri iki gihe amahanga yahisemo kwirengagiza ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Inteko Ishinga Amategeko ishikamye mu gushyigikira gahunda z’igihugu kiyobowe na Perezida Paul Kagame no kurwanya ingengabitekerezo aho iva ikagera.

Muri iki gihe ibihugu bitandukanye bigenda bigaragaza gufatira u Rwanda ibihano birushinja gufatanya n’umutwe wa M23, uhanganye mu Ntambara n’igisirikare cya Leta ya Congo, gifatanya n’ingabo z’u Burundi, FDLR, imitwe ya Wazalendo, n’ingabo z’Umuryango w’Ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’acanshuro bo mu bihugu by’u Burayi.

Ibyo bihano byakomeje kwiyongera nyuma yaho uwo mutwe wigaruriye imijyi ikomeye irimo uwa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, n’uwa Bukavu, ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyepfo.

Nubwo Leta ya Congo yasabwe n’imiryango itandukanye ngo igirane ibiganiro n’Umutwe wa M23, urwanira uburenganzira bw’Abanyekengo bavuga Ikinyarwanda, bo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge bakomeje kwicwa no guhohoterwa, Leta ya Congo yakomeje kwinangira igaragaza ko ikomeje intambara.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi aherutse gutangaza ko agiye kureba uko yakorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu by’i Burayi mu bijyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro y’igihugu cye, kugira ngo na byo bimufashe guhangana na M23.

Binyuze muri uyu mugambi, Tshisekedi yifuza ko ibi bihugu by’u Burayi na Amerika birushaho gushyira igitutu ku Rwanda, ashinja gufasha umutwe wa M23.

Ashimangira ko guha amabuye y’agaciro ibi bihugu bishobora gutuma iki gitutu cyiyongera, ndetse igihugu cye kikabona amahoro.

Ni mu gihe ibihugu nk’u Bubiligi buza ku isonga mu gusahura umutungo wa RDC, u Budage na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’u Bwongereza byatangiye gushyira igitutu ku Rwanda ndetse birukangisha n’ibihano.

Ku ikubitiro, Amerika yahise inafatira ibihano Gen (Rtd) James Kabarebe usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, imushinja kuba umuhuza w’u Rwanda na M23.

Leta y’u Rwanda yakomeje kwamagana ibyo bihano ivuga ko nta shingiro bifite ndetse ko bidatanga umuti w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyo kibazo gikomeje kugaragaza imvugo z’urwango n’ihohoterwa rishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ikwirakwiza na FDLR na Leta ya Congo, byatumye abaturage b’Abanyekongo biganjemo abavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge bakurwa mu byabo.

Ubu u Rwanda rucumbikiye abarenga ibihumbi 100 bari mu nkambi zitandukanye, bakaba bamaze imyaka isaga 30 bari mu buhungiro.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 5, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE