Seribiya: Abadepite barwaniye mu Nteko Ishinga Amategeko batatu barakomereka

Abadepite batatu bakomerekeye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Serbiya umwe muri bo arakomereka bikabije nyuma y’akavuyo katumye abari mu nteko barwana baterana ibyuka biryana mu maso, amagi, ibiturika ndetse n’amacupa.
Ikinyamakuru CNN cyatangaje ko ejo ku wa Kabiri byari biteganyijwe ko Abadepite batora itegeko ryongera ingengo y’imari ishyirwa mu mashuri ya za kaminuza ariko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko umubare munini w’abari ku butegetsi uteganya kwemeza ibindi byinshi.
Bavuze ko ibyo bitemewe kuko Abadepite bagomba kubanza kwemeza ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe, Minisitiri Milos Vucevic n’abagize Guverinoma ye.
Iyo myivumbagatanyo yadutse nyuma y’isaha Inteko itangiye, bituma Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuza amafirimbi bafata ibyapa byanditseho ko ubutegetsi bugomba kuvaho, ndetse hanze y’Inteko Ishinga Amategeko hari amagana y’abantu babashyigikiye.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye Abadepite baterana ingumi, batera ibyuka biryana mu maso, amagi ndetse n’amacupa y’amazi.
Nyuma y’iyo mirwano abayobozi bavuze ko abantu batatu bakomerekeye muri izo mvururu, barimo; Jasmina Obradovic wajyanywe mu bitaro yakomeretse bikabije.
Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko, Ana Brnabic, yashinje abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuba ‘agatsiko k’iterabwoba’, ndetse Minisitiri w’Ingabo, Bratislav Gasic, yavuze ko abihishe inyuma y’izo mvururu ari agasuzuguro kuri Seribiya.
