Igitaramo Ndabaga Heritage and cultural Festival cyasubitswe

Umuryango Ndabaga watangaje ko igitaramo cyabo cyari giteganyijwe muri uku kwezi ‘Ndabaga Heritage and Cultural Festival’ cyasubitswe habura iminsi itatu ngo kibe.
Ni igitaramo cyari giteganyijwe tariki 8 Werurwe 2025, gutegurwa n’umuryango w’abagore bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu (Ndabaga Organization).
Babinyujije ku rukuta rwabo rwa X rwitwa Ndabaga Organization, batangaje ko icyo gitaramo cyasubitswe.
Banditse bati: “Tubabajwe no gutangaza ko igitaramo ‘Ndabaga Heritage and Cultural Festival’ cyagombaga kuba ku wa 8 Werurwe 2025 cyasubitswe, tubiseguyeho ku bibazo izi impinduka zateza, tubashimiye kutwumva.”
Icyo gitaramo kandi byari biteganyijwe ko kizasusurutswa n’abahanzi batandukanye barimo Umusizi Junior Rumaga, Itorero Inganzongari, umuhanzi mu njyana gakondo Munganyinka Alouette cyari Kuyoborwa na Anitha Pendo.
Nubwo batangaje ko cyasubitswe ariko ntabwo bigeze bifuza gutangaza impamvu yateye izo mpinduka.
Ni igitaramo cyari kuzaba mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’abagore usanzwe wizihizwa buri mwaka tariki 8 Werurwe.
