‘Kwica Abatutsi muri RDC bihembera Jenoside nk’iyabakorewe mu Rwanda mu 1994’

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 5, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), wamaganye ihohoterwa rikorerwa abaturage bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), isaba ko batabarwa kuko ibyo bakorerwa bisa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu myaka isaga 30 ishize.

IBUKA yanashishikarije Leta ya Congo kwinjira mu biganiro bifatika n’inyeshyamba za M23 ndetse n’andi matsinda ahezwa kugira ngo hagire igikorwa ku bibazo byabo bifite ishingiro.

Umutwe wa M23, uherutse gufata Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Kivu y’Amajyepfo, aho ugaragaza ko ugamije guhosha ibikorwa byo guhotera abaturage bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Uwo mutwe umaze igihe usaba ko uburenganzira bwabo nk’abaturage ba Congo bwakubahwa, bagahabwa uburinzi, bagashyirwa mu miyoborere ya politiki, kandi ivangura n’ihohoterwa bakorerwa bigahagarara kuko bigirwamo uruhare na Leta.

Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, Umuryango IBUKA wagize uti: “Mu mezi ashize, amagambo ahembera urwango atangazwa n’abategetsi bakuru ba Congo akomeje gukwirakwiza imvugo zibiba ivangura, zikangurira ubwicanyi bukorerwa abaturage bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi n’Abanyamulenge.”

Yakomeje igira iti: “Ayo magambo arakomeye cyane kuko asa neza n’imvugo yakoreshejwe mu Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho itangazamakuru rya leta ryitaga Abatutsi ‘abanyamahanga n’inyenzi’ kugira ngo ribone uko ribarimbura.”

IBUKA yatangaje ko ubwicanyi bwiyongereye vuba aha, bukajyanirana n’amagambo ahembera urwango n’ubufatanye bwa Leta ya Congo n’umutwe wa FDLR, umutwe w’iterabwoba washyizwe ku rutonde n’Umuryango w’Abibumbye ugizwe urimo abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi byose ni ikimenyetso cy’ikibazo gikomeye cy’uburenganzira bwa muntu kigomba kwitabwaho byihutirwa n’Umuryango Mpuzamahanga.

IBUKA iti: “Nubwo hari ibivugwa ko FDLR itakibaho cyangwa yacitse intege, ibimenyetso, birimo no gufatwa kwa Brigadier General wa FDLR Ezechiel (Jean Baptiste) Gakwerere, bigaragaza ukuri gutandukanye. FDLR ikorana bya hafi n’igisirikare cya Congo (FARDC), igaba ibitero ku Rwanda no mu bindi bikorwa bigamije guhungabanya umutekano mu Karere.

Uku gufatanya, gukorwa mu maso ya MONUSCO, guteye impungenge zikomeye ku mutekano w’akarere ndetse no ku kudashyira mu bikorwa inshingano z’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.”

Uwo muryango wasabye ibikorwa mpuzamahanga byihuse kugira ngo FDLR isenywe, Leta ya Congo ibazwe uruhare rwayo mu gushyigikira uyu mutwe w’iterabwoba, ndetse hanemezwe niba manda ya MONUSCO ikwiye gukomezwa cyangwa gusimburwa n’ingabo zishoboye gutabara abari mu kaga.

IBUKA yanagaragaje ko FARDC, igisirikare cyagakwiye kurinda abaturage, cyagiye kigaragara kenshi cyishe abaturage benshi, cyane cyane mu duce twa Minembwe, Uvira, Kivu y’Amajyaruguru n’ahandi mu burasirazuba bwa Congo.

Amakuru agaragaza ko ingabo za FARDC zagize uruhare rukomeye mu gukandamiza Abatutsi n’abandi bavuga Ikinyarwanda, ndetse zikaba zitanga intwaro ku mitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, ikomeje gukora ubwicanyi bukabije.

Kuba FDLR ikomeje kubungabunga ibirindiro hafi y’imipaka y’u Rwanda biteye inkeke ku mutekano n’ihungabana ry’Akarere.

Uwo muryango IBUKA wavuze ko raporo zivuye mu Burasirazuba bwa Congo zigaragaza ko abarwanyi ba Wazalendo bashyigikiwe na Kinshasa bakoze ibikorwa by’ubunyamaswa ku Batutsi, birimo ubwicanyi bukabije, ugutwika amazu, no gusenya imibereho yabo.

“[…] Ibi bitero bikomeza bigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikomeje kuzuka.”

IBUKA yanenze bikomeye uruhare rw’umuryango w’abibumbye muri aka gace, ivuga ko nubwo bamaze imyaka myinshi bafite ingabo muri Congo, bananiwe guhagarika ubwicanyi.

Ikomeza igira iti: “Ahubwo kenshi bagiye bashinjwa kurebera no kugira uruhare mu bufatanye n’imitwe y’iterabwoba, mu gihe bari bazi neza ibyaha bikorerwa abaturage. Kudakora ku buryo bufatika ku rwego mpuzamahanga, mu gihe abantu bose bazi ibibera mu RDC, bikomeza gutera impungenge ko ubutabera bushobora kongera gutinda cyangwa kutabaho. Isi ntiyagombye kongera kurebera ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu rikomeje kuba mu Burasirazuba bwa Congo.”

Ikibazo cy’ihungabana ku barokotse Jenoside

Nk’uko IBUKA ibitangaza, ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubona FDLR yongeye kugira imbaraga ndetse n’ubufatanye bwayo na FARDC bitera ubwoba bukomeye, bibibutsa ibyabaye muri Jenoside mu 1994.

Iti: “Kuri twe, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ibibera mu Burasirazuba bwa Congo bitwibutsa ibintu byabaye mbere ya Jenoside yo mu 1994. Imvugo z’urwango zimeze nk’izo zakoreshwaga mbere y’iyo Jenoside, kandi ibi  ibintu biteye  inkeke cyane.”

Ibuka yavuze ko ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birimo kongera ihungabana rikomeye ku barokotse Jenoside, baasinzira,  bagira ubwoba bukomeye, ndetse bakibuka ibihe bibi banyuzemo mu 1994, kuko babona Abatutsi bo muri Congo bakorerwa ibyabaye ku bo mu Rwanda.

Yagize iti: “Igaruka ry’iyo ngengabitekerezo mu Karere ryateje ihungabana rikomeye, ryongera impungenge ko isi ishobora kongera kurebera Jenoside itegurwa, nk’uko byagenze mu 1994.”

“[…] Leta ya Congo igomba kwemera uruhare rwayo mu gukwirakwiza urwango n’ubwicanyi bukorerwa abaturage bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi. Umuryango mpuzamahanga ugomba gufata ingamba zo gukurikirana abagize uruhare muri ibi bikorwa, kuva ku bayobozi ba Leta batiza umurindi ubu bwicanyi.”

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 5, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE