U Rwanda rwikomye u Budage bwahinduye Politiki ubutwererane mu itermbere

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 4, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Guverinoma y’u Rwanda yikomye Leta y’u Budage yahinduye Politiki ubutwererane bushingiye ku iterambere, ikabogamira kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ifatira u Rwanda ibihano  yirengagije impungenge z’umutekano warwo wugarijwe. 

Guverinoma y’u Rwanda yagize iti: “Guhindura Politiki ubutwererane bushingiye ku iterambere, bikozwe na Guverinoma y’u Budage, si byo kandi ntibitanga umusaruro.”

U Rwanda ruvuga ko u Budage bwivuguruza ku byo bwatangaje ko bishyigikiye urugendo rw’amahoro ruyobowe n’Afurika mu gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC  ariko amahano menshi y’icyo gihugu ari na yo yongera ubukana bw’intambara ishyamiranyije RDC n’inyeshyamba za M23. 

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rikomeza rigira riti: “Ku gihugu giterwa ishema no guhangana n’ibimenyetso by’ubuhezanguni bushingiye ku moko, u Budage bugaragaza ubugwari mu kwirengagiza ikibazo umutwe w’Abajenosideri wa FDLR uterwa inkunga na RDC uteje u Rwanda, n’Abanyekongo b’Abatutsi mu Burasirazuba bwa RDC.”

Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko ibihugu nk’u Budage bifite amateka ku mutekano muke wabaye akarande mu Karere, bityo ngo icyo gihugu gikwiye kuba gifite ubushobozi bwo kutabogama cyirinda ingamba zisa no guhangana. 

U Rwanda rwongeye gushimangira ko ruzakomeza gucunga umutekano warwo mu gihe rukomeje gushyigikira ibiganiro by’amahoro byayangijwe ku rwego rw’Akarere. 

Kuri uyu wa Kabiri, ni bwo Leta y’u Budage yatangaje ko ihagarika ubutwererane ifitanye n’u Rwanda mu by’iterambere. 

By’umwihariko, u Budage bwavuze ko uretse guhagarika inkunga rwageneraga u Rwanda runasubiramo ubutwererane bufitanye na rwo. 

Inkunga y’u Budage ku Rwanda buri mwaka igera kuri miliyoni 53 z’Amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 75 yifashishwa mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu, gukora inkingo no kubungabunga ibidukikije. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 4, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE