Auddy Kelly yifashishije Aline Gahongayire mu ndirimbo ‘Hari Amashimwe’

Umuhanzi mu njyana z’indirimbo zitari iza Gospel unakorera umuziki we muri Suède Auddy Kelly, yifatanyije na Aline Gahongayire mu ndirimbo ye yise ‘Amashimwe’, avuga ko igamije gufasha abantu guhorana ‘Hari amashimwe’.
Ni indirimbo yashyizwe ku rubuga rwa YouTube rwa Auddy Kelly ku ya 04 Werurwe 2025, ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi mirongo ine na birindwi.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Imvaho Nshya, Auddy Kelly, yavuze ko indirimbo ‘Hari amashimwe’ ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana.
Ati: “Ni indirimbo yo gushima Imana, ni byinshi Imana idukorera ndetse n’ahatari amashimwe iyi ndirimbo irongera ikatwibutsa gushima, kuko iyo ushima imiryango irafunguka, ariko uko uhura n’ibibi ukajya mu maganya cyane n’ibibazo birushaho kuba byinshi.”
[…] Ni ukuvuga ngo iyi ndirimbo n’iyo kuzamura imitima yo gushima, ari ufite amashimwe n’uri mu bihe bitari byiza ariko akavuga ngo Imana izamushimisha. Ni indirimbo itwibutsa gushima no muri bike dufite.”
Auddy Kelly avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyamujemo abihuza no gushima Imana kubera ko yari asoje amasomo.
Ati: “Maze igihe ndi mu masomo, umwaka ushize ni bwo narangije ndavuga nti uyu mwaka reka ntangire nshime Imana nkorane indirimbo na Aline.”
Uyu muhanzi avuga ko umushinga wo gukorana indirimbo na Aline wari umaze igihe, ariko kubera umwanya muke bombi bagiraga, bagakomeza kuburana, nyuma haza kubaho ubwitange bukomeye ku mpande zombi kugira ngo indirimbo ikorwe.
Auddy Kelly avuga ko Aline Gahongayire ari umukozi w’Imana akunda cyane kandi akaba n’inshuti ye kuko ibitaramo bye hafi ya byose abyitabira.
