Sudani: Abana barenga 200 barimo n’ab’umwaka barahohotewe

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF yagaragaje ko abana barenga 200, barimo n’abafite umwaka umwe basambanyijwe ndetse bakorerwa n’irindi hohotera kubera intambara muri Sudani.
Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko iyo raporo yasohowe ku wa 03 Werurwe 2025, ivuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje gukoreshwa nk’intwaro y’intambara bikaba bihungabanya umutekano bikanahungabanya ubuzima bw’abana.
Kuva mu ntangiriro za 2024, habarurwa abana 221, barimo n’abahungu, basambanyijwe n’abitwaje intwaro nkuko byagiye bitangazwa n’imiryango irwanya ihohotera.
Abangana na 66% muri bo ni abana b’abakobwa mu gihe abandi ari abahungu, naho 16% bari munsi y’imyaka itanu.
UNICEF kandi yanabaruye ibirego 77 by’ihohotera rishingiye ku gitsina ryibasiye abana.
Intambara yadutse muri Mata mu 2023, hagati y’ingabo z’igihugu n’umutwe witwara gisirikare wa RSF, yatumye umurwa mukuru Khartoum wadukamo intambara ndetse yibasira n’ibindi bice by’igihugu.
Umuyobozi wa UNICEF, Catherine Russell, yavuze ko iyo raporo igaragaza ko ihohotera rishingiye ku gitsina ryibasira abana kandi bihabanye n’amategeko mpuzamahanga arengera abana.
Kuva intambara yakwaduka muri Sudani abantu ibihumbi 20 bamaze kwicwa, abarenga miliyoni 14 barahunze ndetse benshi mu gihugu bugarijwe n’ubukene n’inzara.