Uko The Ben yabonye imigendekere ya Trace Awards 2025

Umuhanzi uri mu bakomeye mu Rwanda banitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards, The Ben avuga ko imigendekere mibi ya Trace Awards muri Tanzania ari ikimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rutegura neza.
The Ben yabigarutseho ubwo yari ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, ku wa 4 Werurwe 2025, ubwo yari avuye muri Tanzania, yitegura guhita yerekeza i Burayi mu bitaramo bitandukanye.
Ubwo yari abajijwe ku bijyanye n’imigendekere y’itangwa rya Trace Awards itaravuzweho rumwe na benshi mu babyitabiriye iherutse kuba tariki 26 Gashyantare 2025.
The Ben yavuze ko atagereranya ibirori byo gutanga ibihembo muri Trace Awards byabereye mu Tanzania byabaye muri uyu mwaka n’ibyabereye mu Rwanda mu 2024.
Yagize ati: “Uko Trace Awards zagenze n’abo muri Tanzania byarabatunguye ariko turashima Imana kuko n’indi mpamvu igaragaza uko mu Rwanda dutegura ibintu byiza, ntabwo twagerera trace yabaye mu Rwanda n’iyo muri Tanzania.”
[..] Biranoroshye ko Trace yo mu Rwanda wayigereranya na BET kuko yariri ku rundi rwego gusa muri Tanzania na bo bashobora kuba barigiye ku byabaye ubutaha bikazagenda neza kuko ubusanzwe bategura neza, gusa birakwiye ko Trace Awards bazigarura mu Rwanda kuko dufite ibintu byose byatuma Trace zigenda neza ariko muri Tanzania ntabwo zagenze neza.”
Uyu muhanzi avuga ko inyubako zitagombye kuba urwitwazo ko ahubwo n’itisnda ryateguraga ryagize intege nke bigatuma imigendekere ya Trace Awards igenda nabi.
The Ben avuga ko uretse kuba yari yagiye muri Trace Awards muri Tanzania yari yanagiyeyo gukorana indirimbo n’umuhanzi witwa Mario hamwe na Diamond Platinumz.
Biteganyijwe ko The Ben atari butinde i Kigali kuko agiye kwerekeza i Burayi aho azafasha Bwiza mu gitaramo cyo kumurika album ye ‘25 Shades’ kizabera i Bruxelles mu Bubiligi, mbere y’uko atangira ibitaramo bye bizazenguruka mu bihugu bitandukanye.
