Trump yahagaritse inkunga yahaga Ukraine mu bya gisirikare nayo imushinja ubugambanyi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump nyuma y’uko bitangajwe ko ku wa 03 Werurwe 2025, yahagaritse vuba na bwangu inkunga mu bya gisirikare yahaga Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya, nayo yahise imushinja ubugambanyi no gushaka byigarurirwa n’u Burusiya.
Impaka zadutse no kutumvikana hagati ya Perezida Donald Trump na Volodymyr Zelensky ubwo bari mu biganiro bigamije guhagarika intambara, byabereye mu biro bya Trump ku wa 28 Gashyantare ni zo zabaye intandaro y’imyanzuro ihagarika inkunga mu bya gisirikare ngo kuko ari byo byashyira iherezo ku ntambara.
Trump yabwiye Volodymyr Zelenskyy ko ari “kugira imikino intambara ya gatatu y’Isi” amubwira kuzamugarukira mu biro igihe azaba yiteguye ibiganiro bigamije amahoro.
Yavuze ko igitutu kuri Zelensky ari cyo cyamusunikira mu biganiro bigamije amahoro n’u Burusiya.
Abanya- Ukraine batangarije Fox News ko bagambaniwe na Trump kuko ashaka ko igihugu cyabo cyishyira mu maboko ya Perezida Putin.
Oleksandr Merezhko, Perezida wa komite y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine, yavuze ko guhagarika inkunga bisobanuye ko Trump ari gufasha u Burusiya kandi agahatira Ukraine kwemera ibyo busaba.
Razom for Ukraine, itsinda rikorera ubuvugizi Ukraine, ryatangaje ko guhagarika inkunga mu bya gisirikare mu buryo butunguranye ari ukubashyira mu kaga no guha u Burusiya uruhushya rwo kwigarurira igice cy’Uburengerazuba cyabwo.
Basabye ko White House ihita ihindura ibyemezo, igasubizaho inkunga mu bya gisirikare, ikanashishikariza Putin guhagarika intambara vuba na bwangu.
Amerika yemereye Ukraine inkunga ingana na miliyari 175 z’amadolari kuva u Burusiya bwatangira intambara muri Ukraine, ndetse mu Ukuboza 2024, mbere y’uko Perezida Joe Biden ava mu biro by’Umukuru w’Igihugu yatanze izindi miliyari 5.9 z’amadolari kugira ngo icyo gihugu cyongere ingengo y’imari mu by’umutekano.
Ku wa Mbere w’iki Cyumweu Trump yagaragaje uburakari kuri Zelensky avuga ko adashaka ko intambara irangira.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko Amerika itazakomeza kwemerera Zelensky ko akora ibyo arimo kuko adashaka ko habaho amahoro.
Yavuze ko mu gihe cyose Amerika imutera inkunga akomeje kwidegembya kandi ko Zelensky atazabaho igihe kirekire keretse yemeye igitutu n’ibyo asabwa na Amerika byose.
Ubwo Zelensky yajyaga mu biganiro na Trump ku wa 28 Gashyantare yavugaga ko yizeye ko bizatanga umusaruro ariko baratonganye rubura gica gusa nyuma Zelensky abwira itangazamakuru ko nubwo ibiganiro bitagenze neza ariko umubano uzakomeza kuba mwiza.
Perezida Trump yabwiye Zelensky ko akwiye guca bugufi, na we amusubiza ko atazemera amasezerano y’amahoro yatuma Ukraine irekera u Burusiya ubutaka bwayo kandi bwarayiteye mu ntambara bituma Trump amwirukana ibiganiro bitarangiye n’itsinda ryari ryamuherekeje.
Kuva Trump yajya ku butegetsi yagiye ashinja Zelensky kuba nyirabayazana w’intambara no gutuma itagera ku musozo.
