Uwaminuje mu mashanyarazi yagannye ubuhinzi bw’amatunda yizeyeho iterambere

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 4, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Eng. Ukurikiyimfura Jean Baptiste wo mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Bugarama, wize amasomo yerekeranye n’amashanyarazi muri kaminuza, ariko abonye nta kazi, atekereza ko yahinga amatunda kuko muri ako gace ahera.

Avuga ko icyo gitekerezo yakigize mu 2020 mu gihe cya COVID-19, ubwo yarebye akabona ko atari igihe cyo kuba yashaka akazi, ahita yiyemeza guhinga amatunda cyane ko muri ako gace hasanzwe koperative KOHIGA iyahinga, nawe ayijyamo aba umunyamuryango.

Ati: “Narize ariko mbona akazi katari kuboneka vuba, nize muri kaminuza yahoze ari KIST mu bijyanye n’amashanyarazi (Electrical Engeneering). Bitewe nuko mu rugo bari boroye inka, mbona ifumbire ntazajya nyigura n’imirima tuyifite. Nka Enjenyeri ano matunda natangiye kuyahinga ndebeye ku bandi.

Nari mbaye umunyamuryango, ndavuga ngo ntabwo naba umunyamuryango udakora. Ndaza ndakora, bigenda biza, mpera ku mbuto z’amatunda 70 mu 2020, none ubu ngeze ku mbuto 800 zihinze kuri 1/2 cya Hegitari.”

Avuga ko ubuhinzi ari akazi kuko kuri ubu ari urwego rwateye imbere.

Ati: “Ubuhinzi ni akazi mu kandi kazi kuko ubuhinzi iki gihe bwateye imbere, ibintu byose bijya ku isoko mpuzamahanga ndetse no mu Gihugu imbere. Ni yo mpamvu nk’izi mbuto duhinga, ni imbuto utera umushoramari akajya aza akaguhereza amafaranga, ni imbuto umuhaye ukayajyana no mu bindi byunguka nk’ubucuruzi ugasanga guhinga imbuto bishobora kuguteza imbere.”

Ukurikiyimfura akomeza asobanura ko yahawe amasomo ku buhinzi bw’imbuto. Umushinga KWIHAZA waje ugamije guteza imbere ubuhinzi bw’imboga, imbuto n’amafi kubera akamaro bigira mu mirire no gukirigita ifaranga.

Avuga ko ubwo buhinzi abukora nk’ubucuruzi ndetse ku kwezi yihemba 100 000Frw.

Yagize ati: “Amatunda iyo tuyahinze ni nk’ubucuruzi, ni igishoro. Mfite abakozi babiri bahoraho ndetse n’abandi 12 bo gukuramo ibyatsi bakora nyakabyizi. Ku kwezi nihemba amafaranga y’u Rwanda 100 000 nyuma yo gukuramo ibindi byose bisaba amafaranga.

Ku nshuro ya mbere avuga ko yasaruyemo ibilo 20 ikilo kigura amafaranga y’u Rwanda 900, ubu yongereye ubuso ahingaho akaba ateganya kuzasarura ibilo 250. Guhinga kuri ubwo buso bwa ½ cya hegitari bikaba byarmutwaye amafaranga agera muri miliyoni 1 n’ibihumbi 700.

Bimwe mu byo uwo musore Ukurikiyimfura yagezeho abikesha ubuhinzi bw’amatunda harimo guhinga urusenda narwo abona ruzamwinjiriza

Yagize ati: “Natangiye guhinga urusenda, rwavuye mu matunda ndetse no kugura amatungo nkongera nkayagurisha.  Koperative iyo dushoye, badufasha kubona ifumbire, imiti kandi ikindi iyo umwaka ushize baduha ku bwasisi.”

Zimwe mu mbogamizi yagarutseho harimo izuba iyo ryavuye cyane, imvura nyinshi, ku bijyanye n’amasoko ibiciro biracyari hasi, ibiciro by’imiti byazamutse.

Ukurikiyimfura agira inama urundi rubyiruko ruvuga ko nta kazi, gutangirira ku bushobozi rufite rukajya mu buhinzi kuko harimo amahirwe y’imikorere.

Ubuhinzi bw’amatunda bukozwe neza buzamura ubukora kandi bugafasha mu kunoza imirire
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 4, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE