Volleyball: Amakipe ya APR yegukanye irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 4, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

APR VC mu bagabo na APR WVC mu bagore begukanye igikombe cy’Irushanwa ry’amakipe yo mu Karere ka Gatanu (CAVB Zone V Club Championship 2025) ryaberaga i Kampala muri Uganda.

Iri rushanwa ryari maze iminsi itanu rikinwa ryasojwe mu kurerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025 muri Lugogo indoor Arena. 

APR WVC yageze ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda KCB WVC yo muri Uganda amaseti 3-0, mu gihe Kenya Pipeline WVC yahageze yakuyemo Sport-S na yo yatsinze amaseti 3-0.

Umukino wahuje amakipe yombi wari ukomeye cyane, ndetse iseti ya mbere ntiyahira ikipe y’Ingabo z’u Rwanda kuko yatsinzwe amanota 25-20. Iya kabiri yayinjije mu mukino neza iyegukana itsinze 17-25.

Amaseti abiri ya nyuma ni yo yari ingorabahizi muri uyu mukino kuko Kenya Pipeline WVC yifuzaga kugaruka, ariko iya gatatu irangira ari amanota 24-26, mu gihe iya kane yo yabaye amanota 23-25. 

Umukino warangiye APR VC itsinze amaseti 3-1 yegukana igikombe mu bagore.

Amakipe yo mu Rwanda yihariye iyi mikino. Hahise hakurikiraho uwahuje APR VC na Police VC, dore ko aya makipe yombi anamenyeranye muri Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball.

Iseti ya mbere amakipe yombi yagaragaje inyota yo gutsinda, ariko APR VC iba ari yo yegukana iseti ibanza ku manota 26-24. Iya kabiri yegukanywe n’Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ku manota 25-19.

Izindi zose zatwawe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinze amanota 25-18 ku iseti ya gatatu, ndetse na 25-21 ku ya kane. 

APR VC yahise yegukana iki gikombe icyambura Police VC yagitwaye umwaka mu 2023.

Irushanwa rya CAVB Club Championship 2025, ryahuje amakipe yo mu bihugu bitandukanye byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho kuri iyi nshuro hitabiriye amakipe yo muri Uganda yakiriye imikino, Tanzania, Kenya, Burundi, Sudani y’Epfo n’u Rwanda.

APR WVC yatsinze Kenya Pipeline WVC amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma.
Abakinnyi bafashije APR WVC kwegukana igikombe cy’Irushanwa ry’amakipe yo mu Karere ka Gatanu (Zone V)
APR VC yegukanye igikombe cy’Irushanwa ry’amakipe yo mu Karere ka Gatanu (Zone V)
Abakinnyi batanu bitwaye neza mu irushanwa
APR VC na APR WVC zegukanye igikombe cy’Irushanwa ry’amakipe yo mu karere ka gatanu (CAVB Zone V Club Championship 2025)
  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 4, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE