Itsinda ry’umuziki rya Blu 3 rishobora gusubirana

Abagize itsinda ry’umuziki ry’abakobwa bo muri Uganda rya Blu 3 bahishuye agahinda batewe no kuba baratandukanye nk’itsinda kandi ko bahisemo kongera guhuza imbaraga bagakora nk’itsinda.
Babigarutseho ubwo bari mu kiganiro na kimwe mu bitangazamakuru bikorera muri Uganda, aho bahishuye ko itandukana ryabo ryabakomerekeje kandi ko kubaho badakorana nk’itsinda byabagoye.
Jackie Chandiru uri mu baribarizwamo yavuze ko kudakomeza ubufatanye bwabo ari ryo kosa bakoze.
Yagize ati: “Ntitwigeze tuvuga ku magambo buri wese yabwiwe ku giti cye aduteranya, ikosa twakoze ntabwo twigeze duharanira kugumana, nari niteze ibihambaye ku itsinda ryacu, nari niteze ko tugiye kwigarurira Isi yose.”
Ibijyanye n’amagambo yabateranyaga yakiriwe na buri wese, byashimangiwe na Cindy Sanyu wahise atangaza ibyo yabwirwaga.
Ati “Nageze aho nizera ibyo nabwirwaga by’uko abagize itsinda n’ubujyanama bwaryo bari mu migambi yo kurwanya injyana yanjye ya Solo, ariko nyuma y’imyaka mike ndavuga nti oya, aba bakobwa bameze nk’abavandimwe banjye.”
Byateye bagenzi be kumuca mu ijambo mu rwenya rwinshi bakavuga ko batigeze bagira uwo mugambi.
Nubwo abagize iri tsinda bavuga ko ibyo bihe byabagoye ndetse bikanasiga basenye ubumwe bwabo nk’itsinda, banashimangira ko igitaramo bakoze mu 2024 bari bise Blue 3 Reunion Concert cyaberetse ko bari bakumbuwe, bituma biyemeza kongera ubushuti bwabo bakongera no gukorana nk’itsinda.
Lilian yagize ati: “Igitaramo cyacu twakoze muri Kamena 2024 cyatweretse ko dukenewe, kugeza ubu tumaze kwandika no gukora amajwi y’indirimbo yacu ‘Guma,’ ariko turashaka gushyira hanze EP.”
Abo bakobwa bahamya ko ibyo banyuzemo byabafashije kugera aho bari uyu munsi, bagashimangira ko batazigera basubira inyuma, kubera ko na muka Loti yarebye inyuma ahinduka umunyu, bityo ikibashishikaje kuri iyi nshuro ari amahoro, ubugwaneza n’ubwumvikane.
Blue 3 ni itsinda ryakanyujijeho mu ntangiriro ya za 2000, rigizwe n’abakobwa batatu barimo Lilian Mbabazi bivugwa ko afite inkomoko mu Rwanda, Jacky Chandiru na Sanyu Cinderella.
Aba bahanzi bakunzwe bazwi cyane ku ndirimbo zirimo ‘Nsanyuka nawe, n’izindi.



