Kompany wakiniye Manchester City yifuza ko impunzi za RDC zasubira iwabo

Umubiligi Vincent Jean Mpoy Kompany w’imyaka 39 wamenyekanye mu makipe atandukanye ku mugabane w’Uburayi by’umwihariko mu ikipe ya Manchester City, yatangaje ko icyo yifuza ari uko Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda basubira mu gihugu cyabo kandi bakabaho batekanye.
Kompany avuga ko ubwo yari muto igihe cyose yabazwaga ubwenegihugu bwe yavugaga ko ari Umubiligi 100% ndetse akaba n’Umunye-Congo 100%.
Yagize ati: “Data yavukiye mu Burasirazuba bwa Congo, nyogokuru akomoka i Bukavu mu gace ka Kivu y’Iburasirazuba bw’igihugu. Icyifuzo cyanjye nI uko abaturage bagaruka mu ngo kandi bakaba mu mahoro.” Aha ni ho ahera ashimangira ko ari Umunye-Congo 100%.
Yanongeyeho kandi ko atekereza no ku miryango ikomeje kubabazwa n’intambara ibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ibi mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo hakomeje intambara ishyamiranyije ingabo za AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ririmo FDLR, Wazalendo, SAMDRC, Abarundi n’izindi.
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru buherutse gutangaza ko impunzi zose zari zarahungiye mu Mujyi wa Goma zasubiye iwabo. Kugeza ubu hasigaye ikibazo cy’impunzi zimaze imyaka zarahungiye muri Uganda, u Rwanda n’ahandi ku Isi.