Rutsiro: Impanuka y’igare yahitanye uwagonzwe n’uwari uritwaye

Mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Kabujenje, Umudugudu wa Buhogo habereye impanuka y’igare ryagonze umusore agahita apfa n’uwari uritwaye agapfa hashize umwanya muto.
Ni impanuka yabaye ku itariki ya 02 Gashyantare 2025, mu masaha ya saa cyenda n’iminota 40.
Nyakwigendera Nduwayezu Innocent w’imyaka 23 yari uwo mu Mudugudu wa Kamabuye, Umudugudu wa Bunyunju yagonzwe na Mizero Patrick w’imyaka 32 wo mu Kagari ka Bunyunju muri uwo Murenge wa Kivumu.
Nyuma yo kugongwa n’igare Nduwayezu Innocent yahise apfa mu gihe Mizero Patrick we yapfuye hashize umwanya muto ubwo yari amaze kugezwa ku Ivuriro rya Kivumu.
Bamwe mu baturage baganiriye na Imvaho Nshya bari aho impanuka yabereye, bavuze ko nyakwigendera yari mu muhanda ari kumwe n’umukobwa bagendaga bakururana amaboko umwe adashaka ko undi yambuka gusa ngo amwishikuje ni ko kugwa mu gare.
Utifuje ko amazina ye ajya hanze yagize ati: “Njye nageze hano mbona umurambo uryamye hariya, abari bahari bavugaga ko uyu musore yari kumwe n’umukobwa, umwe akurura n’undi ari gukurura, ubwo rero umuhungu amwishikanuje aba aguye mu igare.”
Abo baturage basanga bikwiriye ko abantu biga kugenda mu muhanda neza bagamije kwirinda impanuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Icyizihiza Alda, yemereye Imvaho Nshya ko ayo makuru ari impamo ndetse ko icyo bagiraho inama abaturage ari ukujya bagenda neza mu muhanda.
Ati: “Ubu bombi bamaze kwitaba Imana. Icyo dusaba abaturage rero ni ukugenda neza mu muhanda hubahirizwa amabwiriza, ku bakoresha umuhanda.”
Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage kujya bagenda mu muhanda neza ndetse n’abatwara bakirinda gukoresha umuvuduko muremure.
Ati: “Abanyamaguru, bajya bagendera mu nzira z’abanyamaguru noneho abatwara amagare na bo bakajya batwara neza ku muvuduko muto kubera imiterere y’imihanda irimo amakorosi menshi.”
Yavuze ko aho impanuka yabereye gufata feri bigoranye bityo ko ari yo mpamvu abagenzi bakwiriye kujya bakoresha umuvuduko muto.
