Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 3, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Mu bihugu bitandukanye imikino ya Shampiyona yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje gufasha amakipe yabo kwitwara neza, abandi bakaba bakirwana no kubona umwanya uhoraho wo gukina.

Impera z’icyumweru zari nziza kuri Hakim Sahabo ukinira K. Beerschot V.A yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, aho Kera kabaye ikipe ye yabonye amanota atatu nyuma y’imikino 11 ubwo batsindaga Mechelen igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona. Iyi kipe yakomeje kuba ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 18.

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya kabiri mu Bubiligi, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette yatsinze Eupen ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona, ikomeza ku guma ku mwanya wa gatatu n’amanota 46. Samuel Gueulette yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 74.

Ishimwe Anicet ukinira Olympique de Béja yo mu cyiciro yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 70 mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na ES Zarzis igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 23, ikomeza kuguma ku mwanya wa cyenda n’amanota 28.

Mugisha Bonheur ukinira Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia we na bagenzi be ntibakinnye mu mpera z’icyumweru ahubwo bafite umukino wa shampiyona kuri uyu wa Mbere na JS Omrane.

Myugariro Mutsinzi Ange ukinira FK Zira yo mu cyikiro cya mbere muri Azerbaijan we na bagenzi ntibakinnye mu mpera z’icyumweru ahubwo bakomeje kwitegura umukino w’umunsi wa

25 bazakirwamo na Turan Tovuz ku wa 4 Werurwe 2025.

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu “Amavubi” Nshuti Innocent ukinira Sebail FK yo mu cyiciro cya mbere Azerbaijan we na bagenzi be ntibakinnye mu mpera z’icyumweru ahubwo bafite umukino w’umunsi wa 25 bakina na Samaxi Kuri uyu wa 3 Werurwe 2025.

Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ uheruka kubagwa imvune yo mu ivi, ikipe ye ya AEL Limassol ikina muri Shampiyona yo muri Chypre, yongeye kubona amanota atatu muri Shampiyona nyuma yo gutsinda Enosis Neon Paralimniou ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona.

Al Ahly Tripoli yo mu cyiciro cya mbere muri Libya ikinamo Kapiteni w’Ikipe Amavubi, Djihad Bizimana na myugariro Manzi Thierry ntibakinnye mu mpera z’icyumweru ahubwo bakomeje kwitegura umukino wa shampiyona 15 bazakiramo Al Dahra Tripoli ku wa 9 Werurwe 2025.

Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, akomeje kurwana no kubona umwanya wo gukina muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, kuko bisigaye bigorana, mu mpera z’icyumweru ntiyari mu bakinnyi bakoreshejwe mu mukino ikipe yatsinzwemo na Mamelodi Sundowns igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona.

Jojea wa Rhode Island bakina mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatsinze igitego mu mukino wa gishuti ikipe yanyagiyemo Bermuda Select ibitego 6-0.

Phanuel Kavita wa Birmingham na Kwizera Jojea wa Rhode Island bakina mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakomeje kwitegura imikino ya Shampiyona izatangira muri uku kwezi kwa Werurwe 2025.

Abakinnyi bazakomeza kwitwara neza muri iyi mikino itandukanye bazaba bafite amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, ku mikino iteganyijwe muri uku kwezi kwa Werurwe 2025, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho u Rwanda ruzakira Nigeria ku wa 21 Werurwe na Lesotho ku wa 25 Werurwe 2025 kuri Stade Amahoro.

Hakim Sahabo na bagenzi be bishimira kongera kubona intsinzi muri Shampiyona
Ishimwe Annicet ukinira Olympique de Béja yatsinze ES Zarzis igitego 1-0
  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 3, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE